Hari utumashini twumutsa ‘vernis’ ku nzara dushobora gutera Kanseri

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB), cyaburiye abakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kuko harimo tumwe tutujuje ubuziranenge, kandi tukaba twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara ya kanseri.

Urwo rumuri rutangwa n'ako kamashini rushobora gutera Kanseri
Urwo rumuri rutangwa n’ako kamashini rushobora gutera Kanseri

Ni itangazo RSB yasohoye ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, rikaba rishingiye ku byavuye mu bugenzuzi bwakozwe kuri utwo tumashini tuzwi nka ‘UV Nails Polish Dryers’.

RSB yasabye abakoresha utwo tumashini mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kwihutira kudupimisha, kugira ngo harebwe niba tucyujuje ubuziranenge, kandi kudukoresha nta ngaruka mbi byagira ku buzima bw’abakiriya.

Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti wifuza kwinjiza utwo tumashini mu Rwanda, asabwa kugaragaza raporo y’ibipimo yatanzwe na Laboratwari yemewe, kandi ibipimo bikaba byaremejwe hashingiwe ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge kuri ibyo bikoresho.

Abakenera izo serivisi zo gutunganya imisatsi n’inzara, nabo basabwa kujya babanza kubaza iby’ubuziranenge bw’utumashini dukoreshwa n’ababaha serivisi, kandi mu gihe cyose bakemanze ubuziranenge bw’ibyo bikoresho, bagatanga amakuru kuri RSB n’izindi nzego zifasha mu bugenzuzi bw’ubuziranenge kugira ngo bikurikiranwe.

Itangazo rya RSB ku bijyanye n’ingaruka ku buzima, zishobora guterwa n’utwo tumashini twumisha za vernis ku nzara, rije mu gihe hari ubushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri icyo kibazo harimo n’ubwasohotse muri uyu mwaka wa 2023, bwakozwe n’Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Californie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bukagaragaza ko amatara yaka muri utwo tumashini ashobora gutera indwara ya kanseri.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ayo matara agenda akangiza ‘ADN’ y’utunyangingo duto cyane tw’uruhu, mu gihe cyose hashize iminota 20 kuzamura umuntu arimo akoresha ako kamashini.

Ibyo rero ngo bishobora gutuma umuntu afatwa na za kanseri z’uruhu, nk’uko byasobanuwe muri raporo y’ubwo bushakashatsi.

Ubushakashatsi kuri utwo tumashini nk’uko byasobonuwe na Maria Zhivagui wari ubuyoboye, ngo bwatangiye nyuma yo kumva ko umwe mu bamamaza imideri mu irushanwa rya Miss Illinois, yarwaye Kanseri itamenyerewe, nyuma akivugira ko yayirwaye kubera gukoresha utwo tumashini twumisha vernis ku nzara kenshi.

Maria Zhivagui yagize ati "Twamenye uwamamaza imideri muri Miss Illinois muri Amerika yarwaye kanseri idasanzwe ku rwara. We ubwe, atangaza ko iyo kanseri yagaragaye nyuma yo gusiga vernis ku nzara kenshi, kandi yongeraho ko yakundaga gusiga vernis bita ‘gel’. Twahise dufata umwanzuro wo kwiga ku tumashini twa ‘UV’ dukoreshwa muri za ‘salons’ zitunganya inzara".

Maria Zhivagui yemeza ko bagitangira ubushakashatsi basanze hari n’ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri utwo tumashini, bugatangaza ko hari za kanseri zo ku nzara no ku biganza inyuma zakunze kugaragara ku badukoresha mu nzu zitunganya ubwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka