Hakenewe kongerwa imbaraga mu ngamba zo kurwanya Sida

Abitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yigaga ku bushakashatsi bukorwa kuri virusi itera Sida bashoje bifuza ko hakongerwa ingufu mu ngamba zihora zifatwa zigamije kurwanya Sida.

Iyi nama yari ihuje impuguke n’abashakashatsi 400 baturutse hirya no hino ku isi baje kuganira ku nsanganyamtsiko igira iti “Gukoresha ibimenyetso kugira ngo harengerwe ubuzima”.

Ubwo yasozaga iyi nama kuwa gatanu tariki 5/12/2014, Madamu Jeanette Kagame yijeje ko iyi nama yagize akamaro.

Yagize ati “Ibyaganiriwe muri iyi nama bizagira uruhare rukomeye mu kurwanya virusi itera Sida”.

Jeannette Kagame yizera ko ibyavuy muri iyi nama bizagira akamaro mu kurwanya Sida.
Jeannette Kagame yizera ko ibyavuy muri iyi nama bizagira akamaro mu kurwanya Sida.

Abari bitabiriye iyi nama banahamagariwe kongera amafaranga ashorwa mu miti yo kugabanya ubukana bwa Sida ndetse n’abarwayi bafata iyo miti bagakurikiranwa.

N’ubwo imibare y’abafite ubwandu bwa Sida ikiri hasi mu Rwanda ugereranyije n’ibihugu nka Nigeriya bifite abantu babana n’ubwandu babarirwa muri miliyoni 3.2, haracyari impungenge ku bwandu bushya bushobora kugaragara.

Ibyo biri mu byatumye leta y’u Rwanda ishyiraho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya byanatumye rushobora kugabanya kugeza kuri 50% by’ubwandu bushya mu myaka itanu ishize. Kuri ubu mu Rwanda habarirwa abantu bafite ubwandu bagera ku bihumbi 250.

Iyi nama yari ihuriwemo n'impuguke zigera kuri 400 ziturutse hirya no hino ku isi.
Iyi nama yari ihuriwemo n’impuguke zigera kuri 400 ziturutse hirya no hino ku isi.

Dr Edward Mills ukomoka muri Canada yari yashimye u Rwanda intambwe rumaze kugeraho mu guhangana na Sida avuga ko isi yose ikwiye kurwigiraho. Ibyo yabishingiye kuri politike zashyizweho zigamije gufasha ababana n’ubu bwandu.

Imibare mishya kandi ituruka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBS) igaragaza ko abagabo bisiramuza ikomeza kuzamuka, aho kugeza ubu iy’abisiramurije mu bigo bya leta imaze kugera ku 127,045.

Abana nabo bagaragaje uruhare rw'ubuyobozi mu kurwanya virusi itera Sida.
Abana nabo bagaragaje uruhare rw’ubuyobozi mu kurwanya virusi itera Sida.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urugamba rwo kuranya sida rurasaba buri muntu wese kandi hakagenderwa ku bushake n’ubufasha butandukanye maze tugahashya iki cyago mu bantu

matene yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Imbaraga zihari n’ubwo atari nyinshi ku kigero kifuzwa ,hagakwiye no kuzihuriza hamwe kuko byafasha gukumira iki cyorezo hatitawe ku mipaka kuko usanga abantu basigaye bagenderanira cyane

Nkubito yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka