Byatangarijwe mu kiganiro MINISANTE yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kamena 2016, ubwo yavugaga ku ngamba zafashwe zo guhangana na Malariya muri iki gihe cy’umuhituko w’imvura kuko ngo imibu itera iyi ndwara ari bwo yiyongera.
Imibare itangwa n’iyi minisiteri igaragaza ko abarwara Malariya bakomeje kwiyongera kuva muri 2012 aho bari 514.080. Muri 2013 babaye 947.627, muri 2014 baba 1.598.055 naho muri 2015 bagera kuri 1.957.402, ari yo mpamvu ingamba zo kuyirwanya ngo zigomba gukazwa.
Ivuga ko imaze gutanga inzitiramibu miliyoni 2,6 ikaba inafite gahunda yo gutanga izindi miliyoni esheshatu kugira ngo buri Munyarwanda wese arindwe Malariya ku buryo buhagije.”
Minisitiri w’Ubuzima, Agnès Binagwaho, avuga ko ingamba za mbere zo kurwanya Malariya ari ukugirira isuku aho abantu batuye.
Ati “Abantu bagomba gukura ibizenga by’amazi biri mu ngo zabo no hafi yazo kugira ngo imibu itahororokera kuko iyo itororoka, igeraho igashira bityo na Malariya ikarangira.”
Izindi ngamba zo kwirinda Malariya zashyizwemo ingufu ni ugukomeza gutera umuti wica imibu mu turere igaragaramo cyane, gukangurira abantu kwivuza ku gihe no kuryama mu nzitiramibu ikoranye umuti buri munsi.
MINISANTE ivuga ko iyi ndwara igira ibihe yiyongera cyangwa ikamanuka. By’umwihariko ngo izamuka cyane mu gihe imvura irimo guhita hagana mu gihe cy’ubushyuhe, ari yo mpamvu Abanyarwanda bagomba kumenya ko ubu ari igihe cyayo, bityo bongere ingamba zo kuyirinda.”
MINISANTE ivuga ko uturere turimo Malariya kurusha utundi mu gihugu ari Nyagatare, Kirehe, Bugesera, Gisagara na Gatsibo, ari na ho hahereweho mu gutera imiti yica imibu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|