Goma: Abantu 97 bahuye n’uwishwe na Ebola

Abantu 97 ni bo bamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu bahuye n’uwanduye Ebola mu Mujyi wa Goma ikanamuhitana nyuma yo gusubizwa aho yavuye i Butembo.

Uwa mbere wagaragayeho Ebola i Goma yarapfuye
Uwa mbere wagaragayeho Ebola i Goma yarapfuye

Inzego z’ubuzima mu Mujyi wa Goma zitangaza ko abantu 37 bari bahuye n’umuvugabutumwa wari wavuye i Butembo yanduye Ebola tariki ya 15 Nyakanga 2019 bari bamaze kuboneka ndetse barakingirwa mu rwego rwo gukumira ko bandura iki cyorezo naho abandi 40 bahuye na we mu Mujyi wa Goma na bo bari bamaze kuboneka bakingirwa iki cyorezo mu bitaro bya Afia Himbi.

Ubuyobozi bushinzwe gukumira icyorezo cya Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko abantu 97 ari bo babaruwe kandi barimo bashakishwa ngo bakingirwe harimo nabagore babiri bo mu muryango w’umuvugabutumwa bagendanaga na we babanje kubura bicyekwa ko bahungiye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo ariko babonetse mu Mujyi wa Goma ku wa 16 Nyakanga barakingirwa.

Dr. Aruna Abedi, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Congo atangaza ko abasirikare n’abapolisi bagiye gukoreshwa mu gukarabya abantu nyuma y’uko bibonetse ko hari abakerensa gukaraba kandi isuku ari kimwe mu bifasha abantu mu kwirinda Ebola yandurira mu gukora ku matembabuzi y’umuntu wanduye Ebola.

Dr. Aruna Abedi agira ati "Ntibyumvikana ko hari umuntu wanga gukaraba ibiganza no gupimwa umuriro mu gihe Umujyi wa Goma ufite miliyoni y’abaturage hamwe n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga byiyongeraho kwegera umupaka wa Congo n’u Rwanda."

Dr. Aruna Abedi avuga ko gukoresha inzego z’umutekano zizafasha abantu kwita ku isuku bigatuma batandura icyorezo cya Ebola kimaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera ku 1700 muri Kivu y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka