Gicumbi: Indwara z’ubuhumekero zikomeje kwibasira abaturage

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero muri ibi bihe by’imvura bakomeje kwiyongera kubera ubukonje bukabije.

Umukozi ushinzwe imikoranire n’itumanaho mu bitaro bya Byumba, Sinzinkayo Simeon, avuga ko umubare munini bakira w’abarwayi benshi baba bafite ikibazo cy’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Izo ndwara zifata ubuhumekero harimo umusonga (pneumonie), Agakwega (Bronchite) na Syndrome gripal bakunze kwita grippe ngo ziterwa n’ubukonje bwiganje muri aka Karere kubera kagizwe n’imisozi miremire, ndetse hagahora hagwa imvura nyinshi idakunze guhita.

Zimwe muri izo ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero hari izandura mu buryo bworoheje ku buryo uyirwaye bimusaba kwirinda kwegera abandi kugirango atabanduza.

Indwara ya gripe yasobanuye ko ikunze gufata abantu iyo uyirwaye ahuje n’utayirwaye umwuka (guhumekeranaho).

Umusonga wo uterwa n’ubukonje bukabije biturutse kutifubika, kunyagirwa n’imvura nyinshi, ndetse no kudafubika abana dore ko ikunze gufata abana cyane cyane bari munsi y’imyaka 10 y’ubukure.

Umwe mu bari baje kwivuza yatangaje ko afite ikibazo cy’inkorora ndetse n’ibicurane, avuga ko iyo ndwara benshi bayirwaye muri ibi bihe by’imvura.

Inzobere mu kuvura iyo ndwara, Dr Muhairwe Fred, atangaza ko indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ari indwara mbi kandi zica iyo umuntu ativuje vuba.

Imwe mu nzira zo kwirinda indwara y’umusonga ni ugukingiza abana bakiri bato, izindi nazo zishobora kwirindwa bafubika abana mu gihe cy’imbeho nyinshi no gufata imiti yose uko yayandikiwe na muganga kuko iyo yongeye kuyirwara ataranyweye imiti neza ya miti yahawe ntabwo byoroha ko yakongera kumuvura agakira neza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESE indwara z’ubuhumekero zitandura ni izihe⁉️

FABIEN yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Muraho njyewe umwana wanjye nta nkorora nta bicurane ariko ahumeka nabi ahumekera nko munkamka

A yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Ndifuza kumenya indwara abana bagira ngo yitwa Bronchite.umwana arakorora akaba yanasemeka rimwe na rimwe mugukorora kwe ukumva ameze nk’umurwayi w’asima.kwa muganga batubwira ko hariho igihe bikira uko umwana agenda akura.kandi umwana yarakingiwe.ese hari umuti uyivura igakira burundu.

alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka