Gakenke: Umugabo amaranye ubwandu bwa SIDA imyaka 27

Serugendo sylvestre w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu wa Museke, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke avuga ko amaranye ubwandu bwa Sida imyaka igera kuri 27.

Uyu mugabo ugaragara ko agifite imbaraga, avuga ko yamenye ko yanduye mu mwaka w’i 1993 ubwo yisuzumishaga mu Bitaro by’i Nemba. Ariko akeka ko yayanduye mu mwaka w’i 1986 akora akazi k’ubwubatsi mu Kajari ka Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Akomeza avuga ko kuba amaze imyaka 27 abikesha kubahiriza inama za muganga nko gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida neza, kwirinda gukwirakwiza ubwandu no kudata icyezere cy’ubuzima, yiyakira.

Akimenya ko arwaye Sida, ngo muganga yamubwiye ko niyiyakira azamara imyaka 35. Abajijwe niba azayigezaho asubiza agira ati: “Peut-être (birashoboka).”

Serugendo amaze imyaka 27 arwaye Sida. (Foto:L.Nshimiyimana)
Serugendo amaze imyaka 27 arwaye Sida. (Foto:L.Nshimiyimana)

Ngo ibi Serugendo avuga abishingira ko yatangiye gufata imiti igabanya ubukana afite abasirikare 325 none ageze ku basirikare 709 kandi yumva afite imbaraga n’ubuzima bwe bumeze neza.

Abantu bakimenya ko afite ubwandu bwa Sida bamuhaye akato ku buryo nta muntu wo hanze basangiraga kandi no kumusuhuza na byo byari ikibazo. Icyakora, asanga akato bahuraga na ko mbera karagiye nka nyomberi.

Serugendo ashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabafashije kubona imiti igabanya ubukana bwa Sida, ngo iyo atabaho baba barashize. Ati: “iyo Kagame atabaho tuba twarashize nta kabuza.”

Agira inama abantu kumenya uko bahagaze bipimisha bibafasha kuramba iyo bamenye ko banduye hakiri kare kuko Sida idapimishwa ijisho.

Imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko Abanyarwanda ibihumbi 340 banduye agakoko gatera Sida mu gihe buri munsi abagera kuri 40 bandura agakoko gatera Sida. U Rwanda rwihaye intego ko nta bwandu bushya mu mwaka wa 2015.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka