Gakenke: Mu murenge wa Ruli haravugwa icyorezo cy’impiswi

Guhera tariki 01/08/2012 ikigo nderabuzima cya Ruli kimaze kwakira abarwayi 15 bafite indwara y’impiswi bo mu mirenge wa Ruli, Muhondo na Kayenzi. Imuyobozi w’icyo kigo akeka ko icyo cyorezo cyatewe n’ibura ry’amazi mu Murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, Cyubahiro Felicien ahakana ko intandaro y’impiswi mu murenge ayobora ari ibura ry’amazi kuko abafite iyo ndwara ari abo mu tugari tufite amazi ahubwo ngo bishoboka ko ari ikibazo cy’umwanda bafite mu ngo zabo.

Cyubahiro yagize ati: “Iyo abo bantu baba batuye mu kagali ka Ruli narikwemeza ikibazo cyateye icyo cyorezo ko ari ibura ry’amazi ariko batuye mu tugari tundi tudafite ikibazo cy’amazi.”

Ikibazo cy’ibura ry’amazi cyatewe na moteri yakwirakwizaga amazi mu Murenge wa Ruli cyane cyane mu Gasentere ka Ruli yapfuye bituma amazi ahenda ku buryo injerekani yageze no ku mafaranga 200 ariko ubu ngo ikibazo kirasa n’aho kirimo gucyemuka kuko irimo kugurishwa amafaranga 20.

Kuwa gatatu tariki 08/08/2012, abakozi b’ikigo nderabuzima cya Ruli batangiye gusura abaturage barwaye indwara y’impiswi ariko bakize ngo hamenyekane impamvu yateye icyo cyorezo.

Ingo nkeya bamaze gusura basanze badafite imisarani yujuje ibyangombwa by’isuku n’ibikoresho byo mu rugo batagira ahantu hasukuye ho kubibika; nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruli, Munyempakanyi Lambert.

Munyempakanyi yakomeje avuga ko bandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose tw’umurenge wa Ruli ubutumwa bagomba kugeza ku baturage mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, yasabye ko harebwa ingamba zafatwa mu maguru mashya zirimo kwigisha abaturage kugira isuku kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka