Gakenke: Ikigage gihumanye cyahitanye umwana abandi 37 bajyana mu bitaro

Abantu bose bo mu Kagali ka Karambo, Umurenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke banyoye ikigage gihumanye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 18/08/2013 cyabateye ikibazo, umwana w’imyaka 5 yitaba Imana, abandi 37 bajya kwa muganga.

Iki kigage ngo cyashigishwe na Miseke Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Mugamba, Akagali ka Karambo maze agitwerera umuturage witwa Gashakamba wari ufite ubukwe bwo gushyingira umukobwa we kuwa Gatandatu tariki 17/08/2013.

Abantu bose banyoye icyo kigage mu rugo kwa Miseke no mu rugo yagitwerereyemo cyabateye indwara ifite ibimenyetso by’impiswi n’umuriro, bituma mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 18/08/2013 bajya kwa muganga.

Mu bantu 38 bageze kwa muganga ku Cyumweru, umwana w’imyaka 5 witwa Mukanoheli yitabye Imana nimugoroba, abandi 22 baratashye naho 15 baracyari mu bitaro, 12 barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Karambo mu gihe batatu bari mu Bitaro by’i Nemba; nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Uwimana Phocas abitangaza.

Uwimana avuga ko umwana witabye Imana, ababyeyi be babanje gukeka ko ari amarozi baramurutsa amaraso arazahara akurizamo urupfu, bimenyekana ko ari ikigage nyuma.

Akomeza avuga ko impamvu yatumye icyo kigage kigwa nabi abo bantu bishoboka ko byatewe n’imiti ishyirwa mu masaka iyirinda kumungwa, mu gihe cyo gutegura ikigage ntibayaronge kugira ngo ivemo, bityo igatera ikibazo abakinyoye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19/08/2013, ubuyobozi bw’umurenge bwagiranye inama n’abaturage bubakangurira kugirira isuku ibyo kurya no kunywa kuko bishobora kubatera indwara batayitayeho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka