Dore inama zafasha urwungano ngogozi rwawe gukora neza

Abantu bakunze kugira ikibazo cy’igogora, n’ubwo hari igihe bidafatwa nk’uburwayi, ariko usanga abagifite bibatera kumva bagugaye ndetse ntibabashe no kubahiriza ingengabihe yo gufata amafunguro mu buryo bukwiriye.

Ibimenyetso by’ingenzi by’igogora ritagenze neza:

Kumva uremerewe mu nda, gutumba (ballonnement), rimwe na rimwe kumva ububabare budakabije, kugira ikirungurira n’ibindi.

Dore zimwe mu nama zagufasha gukemura ikibazo cy’igogora:

Kurya indyo yuzuye:

Kurya indyo yuzuye ni ryo bwiriza rya mbere rirebana no kugira urwungano ngogozi rukora neza, umuntu afata intungamubiri zose umubiri ukeneye, hirindwa kurya amafunguro akungahaye ku binure bibi birushya igogora.

Guhekenya witonze no kunoza neza ibyo urya mbere yo kumira

Guhekenya ni cyo cyiciro cya mbere kibanziriza igogora, mbere y’uko bigera ku zindi ngingo zibishwe.

Mu gihe igifu cyakiriye ibiryo bitanoze mu guhekenya, gikoresha imbaraga nyinshi ndetse bikanagisaba gukora acide nyinshi, bishobora no kugitera kumva cyokerwa. Ni byiza rero kwita ku cyiciro cyo guhekenya bigakorwa neza.

3. Gukoresha ibirungo bifasha igogora

Urusenda ruri mu bimwe mu birungo bifasha igogora, ariko ku batarukunda cyangwa ku batemerewe kururya kubera impamvu z’ubuzima, bashobora gukoresha puwavuro (poivre) ndetse na tangawizi (gingembre) bifasha cyane mu mikorere myiza y’amara.

4. Kurya ibikungahaye kuri za fibure (fibres)

Ibi bigira umumaro cyane mu gutuma igogogra rigenda neza cyane. Fibure ziboneka mu mineke no mu mbuto muri rusange, mu mboga, mu binyampeke byuzuye (bitatunganyirijwe mu nganda).

5. Kumenya amafunguro agutera kugugara ukayareka

Bitewe n’uko imibiri y’abantu itandukanye, hari abantu bagira ikibazo cy’igogora bitewe n’uko bagira ubwivumbure (allergie) bw’umubiri ku bintu runaka.

Urugero, hari abagira ubwivumbure ku mata bitewe n’isukari ibamo yitwa lactose, hakaba n’ababugira kuri gluten iboneka mu binyampeke. Bityo rero iyo wamaze kubigerageza kenshi bikakugwa nabi, ni byiza kubihagarika.

NB: Izi ni zimwe mu ngero, ariko si zo gusa, urutonde rwaba rurerure, kuko hari n’abo usanga bavuga ko batarya inyama kubera ko zibatera gutumba (kugugara), soya, n’ibindi.

6. Kunywa bihagije

Igogora rikorwa kandi hifashishije ibinyobwa. Uretse amazi, hari n’ibindi binyobwa bifasha igogora birimo umutobe w’imbuto, amasupu, ndetse n’ibyayi bitandukanye (tisanes) ukuyemo icyayi cy’umukara n’ikawa kuko byo hari abo bishobora gutera uburyaryate mu gifu.

7. Kugenda n’amaguru

Gukora urugendo rugufi n’amaguru mu gihe cy’iminota byibuze 15 bifasha igogora kugenda neza.

8. Kurya utuje (mu mutuzo)

Kurira ahantu hari urusaku, mu kavuyo, cyangwa se wumva ubangamiwe hari ubwo bituma ubwonko budatanga amakuru y’uko wahaze, bityo ukaba warya ukarenza urugero, bigatuma igogora ritinda bikakuviramo kugugara.

Ibi turabikesha urubuga rwa Internet www.passeportsante.net

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka