Dore ibyago bishobora kwibasira Abanyarwanda barenga 80% batoza mu kanwa

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kiraburira abatita ku isuku yo mu kanwa ko bafite ibyago bikomeye byo kwibasirwa n’indwara zitandura, zirimo iyo gucukuka kw’amenyo, bikanatera diyabete.

Inyigo yakozwe n’iki kigo muri 2022 ku mpamvu zitera indwara zitandura, igaragaza ko Abaturarwanda bagera 19.3% bonyine ari bo bita ku isuku yo mu kanwa ku buryo bukwiye, abandi barenga 80% bakaba batibuka ‘kwiborosa’, bakoresheje uburoso n’umuti w’amenyo.

Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi muri RBC ushinzwe ubuvuzi bw’ibikomere n’ubumuga, indwara zo mu kanwa no mu matwi, Dr Fabrice Iradukunda, asobanura uburyo kutita ku isuku yo mu kanwa bifite aho bihuriye n’indwara zitandura.

Dr Iradukunda avuga ko indwara y’amenyo ubwayo iri mu zitandura, ikaba iterwa no kutoza mu kanwa nyamara umuntu aba yanyweye inzoga (zibamo isukari nyinshi), itabi n’ibiryo bifite amavuta cyangwa isukari cyane cyane ibikorerwa mu nganda.

Avuga ko mikorobe ziba mu mubiri ziza zikurikiye ibyo kurya byasigaye mu kanwa (mu menyo cyane cyane mu gihe umuntu aryamye) biba byiganjemo amavuta, isukari n’umwotsi w’itabi (ku barinywa) zikamunga amenyo agatangira gucukuka.

Dr Iradukunda asobanura ko iyo iryinyo ryatangiye gucukuka bitera ishinya kubyimba no kuzana amashyira (infection) kuko abasirikare b’umubiri baba batangiye gukora cyane.

Muri icyo gihe ibice by’umubiri biba bihugiye mu kurwanya za mikorobe zo mu kanwa, impindura (pancreas) na yo ngo iba itakirimo gutanga imisemburo yo kuringaniza isukari mu mubiri.

Mu kutaringaniza isukari kandi umuntu yakomeje kunywa inzoga cyangwa gufungura ibiryo bifite amavuta n’isukari, ni bwo umuntu agira ikibazo cy’isukari nyinshi, yagera kwa muganga bati "urwaye diyabete", na yo ikaba ari indi ndwara itandura.

Mu gihe umuntu anywa itabi kandi afite uburwayi bw’iryinyo(amenyo) bitewe no kutoza mu kanwa, ahantu harwaye ngo haratinda hagacikamo umwobo, watinda hakaziramo kanseri (indi ndwara itandura).

Dr Iradukunda akangurira abantu koza mu kanwa bakoresheje umuti w’amenyo (urimo fluoride), byibura kabiri ku munsi, arangije gufata amafunguro mu gitondo na nimugoroba.

Ati "Dushishikariza abantu kwita ku isuku yo mu kanwa, ababyeyi bafashe abana babo mu gitondo bamaze gufata ifunguro, na nimugoroba mbere yo kuryama abanze amwogereze mu kanwa nibura kugera ubwo azibwiriza ageze ku myaka 9 y’amavuko."

RBC ikomeza yibutsa ko umwotsi w’itabi ubwawo wangiza imyanya y’ubuhumekero cyane cyane ibihaha n’izindi nyama zo mu nda, bikavamo kwibasirwa na kanseri.

Ibiribwa birimo amavuta menshi(cyane cyane ibiva mu nganda) na byo ngo bitanga ibinure bifunga imiyoboro y’amaraso, bigateza indwara y’umwijima, umuvuduko w’amaraso n’umutina, bigatizwa umurindi n’uko umuntu atakoze imyitozo ngororamubiri.

Ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo isukari nyinshi na byo ngo hari aho bigera bikananiza inyama y’impindura, ishinzwe gutanga imisemburo iringaniza isukari mu maraso, bikavamo diyabete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka