Dore bimwe mu byafasha abantu bakunze kugira ububabare bw’ingingo

Hari abantu bakunze kugira ububabare mu ngingo yaba mu mavi, mu nkokora, mu ruti rw’umugongo, mu mayunguyungu, mu ntugu, mu bugombambari, mu bujana n’ahandi bitewe ahanini n’indwara ya ‘arthrose’ ikunze kwibasira ingingo, ikangiza akantu kaba hagati y’amagufa y’ingingo, kayarinda gukoranaho ‘cartilage’.

Ku rubuga ‘passeportsante’, inzobere mu by’ubuvuzi basobanura ko iyo ndwara yibasira igice kinini cy’abantu bageze mu zabukuru, ariko ko hari n’igihe ifata abakiri bato. Kugeza ubu, abantu bafite ububabare buturuka kuri iyo ndwara, iyo bagiye kwa muganga, ngo bahabwa imiti ibagabanyiriza ububabare gusa ariko nta miti ihari ikiza burundu, kuko ngo bijya kumera nk’uko umuntu amera imvi iyo ageze muri iyo myaka y’izabukuru, kandi bikaba bitakunda ko yongera kumera umusatsi usanzwe.

Gusa kuri urwo rubuga bavuga ko hari ingamba umuntu yafata zikamufasha gukumira ko iyo ndwara yakomeza kwiyongera. Muri izo ngamba harimo gukora siporo ku buryo buhoraho, kwirinda kugira ibiro by’umurengera, no kwita ku byo umuntu arya. Hari ibiribwa bimwe na bimwe umuntu urwaye ‘arthrose’ aba agomba gukoresha by’umwihariko kugira ngo bimufashe.

Curcuma/turmeric

Muri ibyo biribwa by’umwimerere byafasha umuntu ufite arthrose, harimo ikitwa ‘curcuma/turmeric’. Icyo kimera gikunze gukoreshwa nk’ikirungo, kizwiho kwigiramo ubushobozi bwo kuvura indwara z’uruhu zimwe na zimwe, kurwanya ububyimbe, kigiramo na za ‘antioxydants’ zituma umubiri ukora neza.

Umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ibimera bikoreshwa nk’imiti ‘ des plantes médicinales’, Dr Franck Gigon, yavuze ko “Hari ubushakashatsi ibihumbi bwakozwe kuri Curcuma guhera mu myaka icumi ishize, bugaragaza ko ‘curcuminoïdes’ iboneka muri Curcuma, yifitemo ubushobozi bwo kurinda ububyimbe ‘anti-inflammatoires’ ndetse kikigiramo na za ‘antioxydants’ zo ku rwego rwo hejuru”.

Bityo rero, ikimera cya ‘Curcuma’ gifite akamaro gakomeye mu guhangana n’indwara ya ‘arthrose’ no kugabanya ububabare buterwa nayo.

Tangawizi

Tangawizi ni ikimera kivura cyavura cyabayeho guhera mu bihe bya cyera. Mu kanwa kirocyera nk’urusenda, ariko kigira akamaro gatandukanye harimo kurwanya isesemi, koroshya igogora ry’ibyo umuntu yariye.

Tangawizi nayo yigiramo ubushobozi bwo kurwanya ububyimbe ‘anti-inflammatoires’ ikanagiramo za ‘antioxydants’ nyinshi, kuko yifitemo ibyitwa ‘gingerol’, ‘shogaol’ na ‘zingérone’, ibyo byose bituma icyo kimera kigira akamaro ntagereranywa mu kurwanya ububabare bwo mu ngingo buturuka ku ndwara ya ‘arthrose’.

Urubuto rwa cerise

Kimwe n’izindi mbuto zitandukanye zifite ibara ritukura, urubuto rwa ‘cerise’ rwigiramo za ‘antioxydants’ nyinshi. Umuntu ashobora kuzibona ariye urubuto ubwarwo cyangwa se akanywa umutobe ukozwe muri urwo rubuto rwa cerise. Ni urubuto rukunze kwifashishwa n’abantu bakora siporo ku buryo bw’umwuga kuko rurwanya ububabare bwo mu ngingo, ndetse no ku barwara ‘arthrose’ urwo rubuto rurabafasha.

Oméga 3 iboneka mu byitwa ‘les noix’

Izo ‘Oméga 3’ zifasha mu kurwanya ububyimbe, kandi ziboneka mu mbuto za zizwi nka ‘les noix’ ku bwinshi.

Ku bantu bagira ubwo bubabare bwo mu ngingo buterwa na ‘arthrose’ kongera imbuto za ‘les noix’ mu mafunguro yabo ku buryo buhoraho, birabafasha cyane kuko babona ‘oméga-3’ ku rugero ruhagije.

Amashu

Ishu cyangwa se amashu, ni imboga zikize cyane kuri za vitamine B1, B6, C, K, fer na manganèse ndetse zikigiramo za ‘antioxydants’ nyinshi, by’umwihariko ziri mu biribwa bya mbere bifasha abantu bafite indwara ya arthrose.

Ibyiza cyane ngo ni ukurya amashu ari mabisi, cyangwa se atetse ariko adahiye neza, kuko mu gihe cyo kuyateka hari ibintu atakaza kandi by’ingenzi ku buzima byitwa ‘glucosinolates’.

Ku rubuga www.caminteresse.fr bavuga bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara ‘arthrose’ n’ibyo umuntu yagombye kwirinda kurya cyangwa kunywa kugira ngo ayirinde.

Kwangirika kwa cartilage iba hagati y’amagufa y’ingingo ikayarinda gukoranaho ngo bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, harimo kuba umuntu yagira impanuka zo mu buryo butandukanye zikaba zakora ku magufa, gukora siporo ku buryo burengeje urugero, kugira umubyibuho ukabije, cyangwa se iyo icyo kibazo kikaba cyaza ari uruhererekane rwo mu muryango.

Ibiribwa umuntu yagombye kwirinda cyangwa se akabigabanya kugira ngo yirinde arthrose

1. Isukari

Kunywa isukari nyinshi bituma ibinure byirunda ku mwijima, ibyo bikongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije, kandi umubyibuho ukabije uri mu bitera arthrose. Kubera iyo mpamvu rero, ngo byaba byiza umuntu agabanyije kunywa isukari cyangwa se akayireka.

2. Amavuta akize cyane kuri oméga 6

Amavuta akize cyane kuri ‘oméga 6’ harimo ay’ibihwagari, ibigori, aya Soya, yagombye kwirindwa cyangwa se akaganywa ku bantu bakunze kuyakoresha cyane ku buryo buhoraho.

Impamvu ngo ni uko ayo mavuta yigiramo ibinure bibi bya ‘cholestérol’, kandi ibyo binure bibi byongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije, uko kugira umubyibuho ukabije bigatera ‘arthrose’, bityo rero abantu bagirwa inama yo gukunda gukoresha amavuta akize kuri oméga 3.

3. Inyama zitukura

Inyama zitukura, kimwe na za margarine, fromage, ni ibiribwa biba bikungahaye cyane ku mazi, kuri za poroteyine, kuri za ‘glucides’ n’amasukari. Igogorwa ryabyo rigenda gahra cyane iyo biri mu mubiri w’umuntu. Iyo umuntu abirya kenshi bimuzanira umubyibuho ukabije, uwo mubyibuho ukaba wongera ibyago byo kurwara ’arthrose’.

4. Inzoga

Hari ububyimbe cyangwa se ‘inflammation’ iterwa no kuba hari ‘alcool’ nyinshi mu maraso. Kunywa inzoga ku buryo buhoraho, byongera ibyago byo kurwara arthrose. Nubwo umuntu atareka kunywa inzoga burundu, ariko akazinywa ku rugero ruto, ngo byamufasha kwirinda iyo ndwara.

5. Amafiriti

Amafiriti, kimwe n’ibindi biribwa biba byifitemo umunyu mwinshi n’amazi ndetse n’ibinure byongera ibyago byo kurwara arthrose. Ku bakunda kurya amafiriti kenshi, baba basabwa kuyagabanya kugira ngo birinde iyo ndwara.

Mu biribwa bikize kuri ‘oméga 3’ byafasha mu kwirinda arthrose harimo amafi, ibiribwa bikize kuri poroteyine nk’amagi ndetse n’inyama z’umweru, ibikize kuri za ‘antioxydants’ harimo imbuto zitandukanye ndetse n’imboga cyane cyane amashu na za epinari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka