#COVID19 mu Rwanda yishe abantu batanu barimo umwana w’umwaka n’amezi icyenda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 364, bakaba babonetse mu bipimo 17,143.

Abantu batanu ari bo abagore 3, umwana n’umugabo bitabye Imana, buzuza umubare w’abantu 1,408 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19.

Abo bantu barimo umugore w’imyaka 89 n’umwana w’umwaka umwe n’amezi icyenda i Huye, umugore w’imyaka 88 i Kirehe, umugore w’imyaka 71 muri Ngororero, n’umugabo w’imyaka 73 mu Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Covid19 irica yangiza ubuzima bwaba ubwumwana yaba umusaza yewe numusore ntimutinya Twese nkabanyarwanda dukomeze twuvahirize ingamba so kuyirinda Twambara neza agapfukamunwa dukaraba amazing meza nisabune Twikingiza inkingo Kubota takingiwena rumwe abandi dufata irwa 2 abandi tujya gushimangira bizatuma cvd19 ihinduka Amateka!no Donath Kukarere ka Nyanza muntara yamajyepfo.

Nizeyimana Donath yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka