#COVID-19: Abarwayi bashya 11 babonetse i Rusizi, Kigali na Kirehe

Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19.

Abo barwayi 11 babonetse mu bipimo 4,568 byafashwe kuri uyu wa Kabiri,
abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 798.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye i Kirehe (2), Rusizi(8), n’i Kigali (1).

Umuntu umwe mu bari barwaye yakize, abamaze gukira bose hamwe baba 371, naho abakirwaye ni 425.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka