Bugesera: Batangije ubukangurambaga bwihariye bwibutsa abanyeshuri kwirinda Covid-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abagize Inama njyanama y’ako Karere, batangije ubukangurambaga bwiswe ’Gate roll’, aho abayobozi bahagarara ku bikingi by’amarembo y’ikigo cy’ishuri, mu gihe abanyeshuri binjira cyangwa basohoka mu kigo bakabibutsa kwambara agapfukamunwa neza, kuva ku ishuri kugera mu rugo, no kuva mu rugo kugera ku ishuri, igikorwa cyatangiye kuri uyu wa 8 Kamena 2021.

Aha Meya Mutabazi aributsa abana kwambara neza udupfukamunwa
Aha Meya Mutabazi aributsa abana kwambara neza udupfukamunwa

Abayobozi batandukanye bagiye mu bigo by’amashuri mu Mirenge itandukanye muri ako Karere, cyane cyane amashuri yegereye udusantere tw’ubucuruzi cyangwa ari ahantu hahurira abantu benshi.Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagiye gutangiza ubwo bukangurambaga ku Kigo cya Nyamata Catholic, gifite amashuri abanza n’ayisumbuye.

Meya Mutabazi yavuze ko ubwo bukangurambaga ari umwihariko w’ako Karere, bakaba bariyemeje kubutangira nyuma yo kubona ko abana b’abanyeshuri batangiye gutezuka ku ngamba zo kwirinda Covid-19, cyane cyane kwambara agapfukamunwa.

Yagize ati "Ubukangurambaga twise ’gate roll’ ni umwihariko w’Akarere ka Bugesera, twabutekereje nyuma yo kubona ko abanyeshuri batangiye gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda, nyuma yo kubona uko bitwara mu nzira baza ku mashuri cyangwa se bataha. Ubu bukangurambaga bukorwa Umuyobozi ahagarara ku bikingi by’amarembo y’ishuri, akibutsa umwana kwambara agapfukamunwa neza n’izindi ngamba zo kwirinda”.

Ati “Ubu ni uburyo bufasha umwana kubyumva kandi utabimuhatiye, kuko muri abo banyeshuri harimo n’abageze mu cyiciro cyo gusa n’abigomeka kubera imyaka barimo, iyo umubwiye ibintu mu buryo bwa gicuti, bworoheje, arabyumva kuruta kubimuhatira. Muri kamere muntu bibamo, hari n’abakuru bambara agapfukamunwa ari uko babonye polisi, ariko inyigisho uhaye abana zirabaherekeza".

Irahari Christian ni umwalimu wigisha mu mwaka wa gatandatu ku Kigo cya Nyamata Catholic, avuga ko usanga abanyeshuri bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 kuko ngo yabadindije mu myigire yabo, bagasa n’abasubiyemo umwaka wose, ubu ngo usanga abari mu wa gatandatu bashishikariza n’abato kuri bo kwirinda.

Irakoze Kellia yiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko ubu bahagurukiye kwirinda Covid-19, ku buryo iyo binjira mu kigo mu gitondo bakaraba, bava mu kiruhuko cya saa sita bagakaraba, bakambara neza agapfukamunwa ndetse ngo ntibakinatizinya amakaramu mu ishuri n’iyo batizanyije ngo bahita bajya gukaraba.

Kwizera Fiston wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye kuri GS Nyamata Catholic, yavuze ko ubu bakora uko bashoboye kose ngo bubahirize ingamba zo kwirinda.

Yagize ati "Ubu tuba tuzi ko isaha n’isaha twasubira mu rugo kubera Covid-19, rero icyo nsaba abanyeshuri bagenzi banjye, bagire impungenge za Covid-19 kuko ni icyorezo gihangayikishije".

Meya Mutabazi avuga ko ubwo bukangurambaga bwatangiye, ariko buzakomeza kugeza ubwo abanyeshuri bumvise neza ingamba zo kwirinda kandi bakanazubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka