Bugesera: Abantu 21 bari mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bari mu birori

Abantu 21 barimo abagore 12, abana 8 n’umugabo umwe barwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata bazira ubushera banyweye ubwo bari mu munsi mukuru mu kagari ka Biryogo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Aba bantu baravukana ndetse bakaba ari n’abaturanyi, aho barwariye mu bitaro bavuga ko bagiye mu rugo rw’umugore witwa Bucyansenge Elizabeth maze banywa ubushera ariko bigeze mu masaha ya ninjoro nibwo batangiye kugira ibibazo nk’uko bivugwa n’umwe muri abo umukecuru witwa Bayavuge Elina w’imyaka 50 y’amavuko.

Yagize ati “tukimara kubunywa twaratashye ariko tugeze mu rugo nko mu ma saa saba y’ijoro natangiye kuribwa mu nda hanyuma ntangira kujya kwihagarika buri kanya numva isereri iranyishe cyane maze bumaze gucya mpita njya ku kigo nderabuzima cya Mayange mpageze nsanga n’abandi babunyweho nabo barahansanze nabo bafite icyo kibazo”.

Dr. Rutagengwa Alfred akurikirana umwe mu banyoye ubushera akagira ikibazo.
Dr. Rutagengwa Alfred akurikirana umwe mu banyoye ubushera akagira ikibazo.

Ikigo nderabuzima cya Mayange cyahise kibohereza ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ubu akaba ariho bari barimo kwitabwaho n’abaganga.

Bucyansenge nawe urawiye mu bitaro avuga ko nta kidasanzwe yashyize muri ubwo bushera kandi ko ifu yakoresheje hari hashize iminsi mike abukozemo ubundi kandi bakaba barabunyoye ntibagira icyo baba.

Ati “ubu nabwenze nitegura kwakira umuvandimwe wanjye uba mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika wari waje kutwereka abana be n’umuryango we kuko byari n’ibirori bikomeye kuko yaduhaye n’inka”.

Muganga mukuru w’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, Dr. Rutagengwa Alfred avuga ko abenshi borohewe ubu bashobora gusezererwa kuko hasigaye abagera kuri babiri bakimeze nabi kandi nabo bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

Bamwe mu basomye kuri ubwo bushera batangiye gufata agatege.
Bamwe mu basomye kuri ubwo bushera batangiye gufata agatege.

“mu bizamini twabakoreye ntitwabashije kubona ikibazo bagize ariko ikigaragara ni uko muri ubwo bushera harimo umwanda kuko butari buteguranye isuku ihagije”; Dr. Rutagengwa.

Aha niho ahera asaba abaturage kugira isuku mubyo bategura byo kurya kuko 80% by’indwara abaturage barwara zituruka ku mwanda, bityo akaba abasaba ko bagomba kugira isuku bakaraba isuku nyuma yo kuva mu bwiherero no kunywa amazi meza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka