Bugesera: Abajijutse batumye gutera umuti wica umubu bitagerwaho 100%

Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza indwara ya Malaria mu nzu cyarangiye ingo zateganyijwe zigezweho ku kigereranyo cya 99%, kuko abajijutse batabonetse ngo inzu zabo ziterwemo umuti.

Ingo hafi ibihumbi 82 zo mu Karere ka Bugesera nizo zagombaga guterwamo umuti wica imibu ikwirakwiza Malaria, igikorwa cyabaye muri Mata 2015 mu gihe cy’iminsi 20.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Jacques Gashumba avuga ko abiyita ko ari abasilimu cyangwa injijuke aribo ba mbere batorohereje abakozi bari bashinzwe gutera imiti mu nzu, ingo zagaragaye mu Murenge wa Nyamata n’uwa Mayange.

Yagize ati “Abatera umuti wica umubu ukwirakwiza malaria bageraga ku nzu cyane iz’abakozi bagasanga hadafunguye, babahamagara kuri telefone bakavuga ko batari buboneke ndetse ko batazanaboneka vuba, ibyo bigatuma abakozi bisubirirayo”.

Ngo uretse abo kandi, hari amazu y’abakozi cyane abakora i Kigali bataha mu Bugesera nayo atatewemo umuti ndetse n’abo basize mu rugo ntibakingure inzu ngo bateremo umuti, n’abandi b’abasore bibana mu mazu yabo.

Gashumba avuga ko ubutaha ubukangurambaga buzibanda cyane kuri bene izo ngo kugira ngo batazongera gucikanwa.

Emmanuel Hakizimana, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami ryo kurwanya Malaria, avuga ko kuri iyi nshuro hahinduwe umuti wari usanzwe uterwa.

Yagize ati « Umuti wakoreshejwe ukaba utanga icyizere mu guhashya Malaria hamwe kuko ufite ubukare bwo kwica umubu ku kigero cy’i 100% mu gihe uwakoreshwaga mbere wicaga umubu ku kigero cya 80% ».

Hakizimana avuga ko umuti wakoreshejwe wizewe kurusha uwakoreshwaga mbere.
Hakizimana avuga ko umuti wakoreshejwe wizewe kurusha uwakoreshwaga mbere.

Uwo muti wakoreshejwe igiciro cyawo gikubye inshuro enye icy’uwari usanzwe ukoreshwa.

Gahunda yo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza Malaria mu nzu imbere kugeza ubu ikorerwa mu turere twa Nyagatare, Gisagara na Bugesera.

Hakizimana avuga ko utu turere aritwo twazaga ku isonga mu kwibasirwa na malaria mu myaka 2011 na 2012. Muri utwo turere Malariya ngo yari ku gipimo kiri hagati ya 5 na 10% by’abarwayi baba bipimishije.

Muri iki gikorwa cyo gutera imiti ikwirakwiza Malaria mu nzu, mu Karere ka Bugesera hatanzwe miliyoni zisaga 765 z’Amanyarwanda. Imiti yaguzwe na Leta y’u Rwanda, naho Global Fund ihemba abakozi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko wiki gukorwa ni ingenzi kandi byaba byiza buri wese akigize icye.Nubwo bavuga guhemba ariko birangiye abakoze igikorwa cy’ubukangurambaga ari nacyo gikorwa kibanziriza Gutera batarahembwa mu gihe nyamara abateye bahembwe.Ntibyumvikana.Ikindi cyanenzwe ni uko amasezerano yakozwe igikorwa cyararangiye ndetse kandi abakozi bakaba batarayabonye nyuma yaho ajyaniwe gusinyirwaho numukoresha.

Alias Murokore yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka