Barasaba ko indwara yo ‘kumera umurizo’ yavurirwa kuri Mituweli

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwa Spina Bifida, bamwe bita indwara yo kumera umurizo, barasaba ubufasha bw’uko abana babo babasha kujya babavuriza ku bwisungane mu kwivuza bwa mituweli (mutuelle de santé).

Abaganga bemeza ko iyi ndwara atari amarozi
Abaganga bemeza ko iyi ndwara atari amarozi

Ni mu gihe ubuvuzi bw’abo bana buhenze ku buryo buri mubyeyi ufite umwana uburwaye atabasha kumwivuriza.

Baranasaba kandi umuryango nyarwanda kumva ko umwana wavukanye ubwo bumuga ari umuntu nk’abandi atari inyamaswa nk’uko bakunze kubyita abo bana bakivuka aho bavuga ko bavukanye umurizo.

Abagore babiri bafite abana bavukanye ubwo bumuga, umwe afite umwana w’imyaka itanu y’amavuko, undi akagira uw’imyaka icumi.

Abo babyeyi bavuga ko nyuma yo kubyara abana bakavukana ubumuga bwa Spina Bifida bahuye n’ibibazo mu muryango nyarwanda birimo no guhabwa akato.

Umwe muri abo babyeyi we ngo kuva yabyara umwana ufite ubu bumuga, uwo bashakanye yahise amumutana arahunga. Uwo mubyeyi agira ati “Rwose njye nkimara kubyara, yahise anta arigendera ambwira ko atabana nanjye, kuko ngo mu muryango iwabo ntibabyara abana bafite imirizo”.

Mu muryango w’undi mugore ufite umwana ufite ubwo bumuga ngo nubwo we n’umugabo we babashije kubyakira ariko mu baturanyi ndetse n’abandi byari igisebo kinini, agira ati: “ nyine nawe urabyumva,nkimara ku mubyara na baganga ntibari bazi ubwo burwayi,baransetse ndetse na bamwe bavuga ko nabyaye igikoko,ngo ese azabaho,baba baguca intege ariko nk’umubyeyi ugakomeza kurera umwana wawe. Njye nanagize n’amahirwe kwa muganga bahita bamenya uburwayi umwana afite akivuka,bamwitaho”.

Iyi ndwara iterwa no kwirema nabi k'urutirigongo
Iyi ndwara iterwa no kwirema nabi k’urutirigongo

Nubwo ubu bumuga bwa Spina Bifida kwa muganga bagerageza kuvura ababufite, ntibyorohera buri mubyeyi kuvuza umwana, kuko bisaba amikoro.

Umwe muri abo babyeyi akomeza agira ati: “Nk’ubu nkibyara, njye nari ndi kumwe n’undi mubyeyi na we wabyaye umwana nk’uwanjye, ariko we kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza ngo ajye mu bitaro bikuru sinzi uko byamugendekeye. Na none kandi kuvuza uyu mwana nk’uyu biba bigoranye, bisaba kumuvuza aho bamugorora ingingo, kunyura mu cyuma, byose ni amafaranga menshi, kandi mituweli ntabwo ibivuza, ntibabyemera”.

Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko ubu bumuga buturuka ku marozi cyangwa imivumo y’ababyeyi, Dr Ntahunga Lawrence, umuganga wimenyereza kubaga hamwe n’abo bishyize hamwe mu muryango witwa Rwanda Spina Bifida and Hydrocephalus Relief, avuga ko ubu ari uburwayi atari amarozi.

Agira ati “Ubundi ni ndwara ifata urutirigongo. Ibaho igihe umwana arimo kwirema muri nyababyeyi mu minsi 30 ya mbere umugore agisama. Aha urutirigongo rw’umwana ntiruba rufatanye neza,bityo rero akagira ubwo bumuga mu kuvuka kwe.

Byagaragaye ko ishobora guhererekanywa mu muryango cyangwa igaterwa n’imirire mibi y’umubyeyi aho ibyo afata biba bidafite ubutare bwa foleti (acide Folique),cyangwa igaterwa n’imiti ihabwa umubyeyi igihe afite uburwayi bwo mu mutwe”.

Abangaba basaba umubyeyi wese kwipimisha mu gihe atwite, noneho basanga umwana afite ubwo burwayi agatangira guhabwa imiti, ariko kandi ngo hari n’ubundi buryo umuntu yakwirinda.

Dr Ntahunga ati “Biba byiza iyo umubyeyi ariye ibiryo birimo ubutare bwa foleti bufasha mu iremwa ry’urutirigongo rw’umwana kuko bwarinda nibura 50 ku ijana ubwo bumuga ku mwana uvuka”.

Umwana ufite ubu bumuga ahanini ibice by’umubiri byo hasi ntibikora neza, aho uyu mwana kwituma cyangwa kwihagarika nta ruhare abigiraho, kuko biza uko bishatse cyangwa bikanga.

Iyo kwituma bigorana, bisaba ko umuntu urwaye Spina Bifida bamuha sonde ngo ajye abicishamo. Ikindi kandi ugira ubu bumuga hari igihe ashobora kujya agenda yifashishije insimburangingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka