Baciye ukubiri na Malariya kubera inzitiramibu bahawe

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bemeza ko baciye ukubiri na malariya yari yarababayeho icyorezo kuva aho gahunda y’inzitiramibu yatangiye.

Bavuga ko batazongera kwibasirwa na malariya isa n’iyabaye icyorezo, nk’uko uwitwa Uwimana Theophile, yabitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu mu karere kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2015.

Buri rugo rwahabwaga inzitiramibu zihwanye n'uburyamo buri murugo.
Buri rugo rwahabwaga inzitiramibu zihwanye n’uburyamo buri murugo.

Yagize ati “Ubu nazindutse ndemera jya k’umurongo none ndazibonye bampaye eshatu,nahoraga hano kwa muganga kubera malariya, ngiye guhita nzimanika malariya yari itumereye nabi,umubu turawusezereye nta kongera kurwara ukundi duciye ukubiri na Malariya yari yarigize ishyano.”

Manizabayo Venantie avuga ko akamaro k’inzitiramibu yagasobanukiwe, akavuga ko atemeranya nabayikoresha izindi gahunda zitajyanye n’icyo zakorewe.

Bishimiye inzitiramibu bahawe bagasanga batazongera kurwara malariya ukundi.
Bishimiye inzitiramibu bahawe bagasanga batazongera kurwara malariya ukundi.

Ati “Abo numva ngo bubakisha inzitiramibu inzu z’inkoko ntibikwiye kuko akamaro kayo ni kanini iyo uyiryamyemo uba uciye ukubiri n’imibu itera malariya tuzibonye tuzikennye izindi zari zaradusaziyeho.”

Mukahabakurama Saraviyana asanga inzitiramubu ari urukingo babonye rwa malariya, ati “Malariya ya Kirehe irarenze yari itumereye nabi, ubu ni saa munani kandi naje mucyakare kuko nari nyikeneye, ndazibonye ndishimye ubu ni bayi bayi malariya umubu turawutsinze.”

Rukundo uyobora ikigo nderabuzima cya Kirehe arasaba abaturage kurara mu nzitiramibu bahabwa birinda kuzibika.
Rukundo uyobora ikigo nderabuzima cya Kirehe arasaba abaturage kurara mu nzitiramibu bahabwa birinda kuzibika.

Rukundo Abdulukalimu, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kirehe avuga ko izo nzitiramibu ari inkunga ya Perezida Kagame yatanze mu turere turindwi dukunze kwibasirwa na malariya.

Ati “Binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima izi nzitiramibu ni inkunga umukuru w’igihugu yageneye abaturage nyuma y’ibarura rikorwa ku rwego rw’igihugu bareba uko malariya ihagaze bakazitanga bashingiye ku mibare y’abarwayi bakiwe,Kirehe ni kamwe mu turere twibasirwa na malariya niyo mpamvu natwe turi mu turere turindwi twagenewe iyi nkunga”.

Muri iyi gahunda hanatanzwe urukingo ku bana kuva ku bafite umwaka kugeza kuri 15, hanatangwa ikinini cya vitamin A n’ibinini byongera amaraso ku bagore batwite.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka