Ba mukerarugendo baturutse hanze baje gusura Pariki bo ntibajya mu kato k’iminsi itatu

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rufite ibijyanye n’ubukerarugendo mu nshingano, ruratangaza ko n’ubwo abantu bose baje mu Gihugu basabwa kuguma mu kato k’iminsi itatu ihwanye n’amasaha 72, atari ko bimeze ku basura Pariki z’Igihugu, kuko bo bapimwa gusa, basanga batanduye bakajya gusura.

Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga gisurwa n'abatemberera muri iyo Pariki
Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga gisurwa n’abatemberera muri iyo Pariki

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko umuntu wese winjiye mu gihugu apimwa hakoreshejwe uburyo bwa PCR, hanyuma agategekwa kuguma mu kato k’iminsi itatu, na bwo bagapimwa, baba batagaragayeho Covid-19 bakaba aribwo bemererwa gusohoka, ndetse bakazongera gupimwa no ku munsi wa karindwi kugira ngo byemezwe neza ko nta bwandu bwa Covid-19 binjiranye mu Gihugu.

Ibi bitandukanye n’ibikorwa kuri ba mukerarugendo baba baje gusura pariki, kuko icyo bo bakorerwa ari ugupimwa Covid-19 bakigera ku kibuga cy’indege hakoreshejwe uburyo bwa PCR, basanga ari bazima bagakomeza gahunda zabo zo kujya gusura pariki.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB Zephanie Niyonkuru, avuga ko n’ubwo abinjira mu gihugu baje gusura pariki, bafite umwihariko wo kudashyirwa mu kato ariko bakurikiranwa cyane kugira ngo harebwe niba nta bwandu bashobora kugaragaraho.

Ati “Baraza bagapimwa bakigera ku kibuga cy’indege hifashishijwe PCR, noneho baba batanduye bagakomeza bakajya gusura, ariko ikiyongeraho ni uko bapimwa buri munsi hakoreshejwe uburyo bwihuse (Rapid test), ndetse ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi na ho bagapimwa hifashishijwe PCR, icyo gihe iyo basanze bataranduye barakomeza n’ubundi bagakomeza ibikorwa byabo, byo gusura pariki cyangwa n’ubundi bukerarugendo muri rusange”.

Mu bindi bikorwa bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’izindi serivisi zitandukanye, ingamba zihariye zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza aho ku bajya mu tubari, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa se abajya koga muri piscine basabwa kuba bipimishije kandi baranikingije byuzuye nk’uko Niyonkuru akomeza abisobanura.

Ati “Abajya mu tubari cyangwa se Piscine cyangwa se Gym, bagomba kuba bipimishije, kwipimisha ku bagiye muri piscine, Gym, mbere wasangaga ari amasaha 72 igipimo kimara, ariko ubu ngubu ni amasaha 24, ikindi wenda kiyongereyeho ni uko noneho ugiye mu kabari agomba kuba yarakingiwe, mu tubari twagiye dufungura baba bagomba kwakira abantu ku kigero cya 50%, ariko kiriya kintu cyo kuba bakingiye cyane cyane muri Kigali no muri ino mijyi yunganira Kigali”.

Akomeza agira ati “Ikindi twakongeraho ni uko mu Mujyi wa Kigali mu gihe muri rusange bizinesi zizajya zifunga saa tatu, utubari tuzajya dufunga saa mbili, ariko mu by’ukuri turashishikariza abantu bose gukomeza kwikingiza, dushishikariza abantu gukomeza kwipimisha kugira ngo barebe uko bahagaze”.

RBC yashyizeho uburyo umuntu wese ashobora kumenya ko yikingije aho ushobora kubikora ukoresheje sms ukandika *114# ukemeza ugakurikiza amabwiriza.

Nubwo ba mukerarugendo basura za pariki bafite umwihariko wabo wo kutajya mu kato k’iminsi itatu, ariko kandi ngo hari n’umwihariko w’amategeko bagomba gukurikiza bitewe na pariki bagiye gusura, kuko nk’abashaka gusura Pariki y’Ibirunga, Nyungwe ndetse na Gishwati-Mukura, bipimisha gusa bakoresheje uburyo bwa PCR, mu gihe abagiye muri Pariki y’Akagera bashobora kwipimisha bakoresheje uburyo bwihuse (Rapid Test).

Pariki y'Akagera ibonekamo inyamaswa zirimo n'inkura z'umweru
Pariki y’Akagera ibonekamo inyamaswa zirimo n’inkura z’umweru

Gusa ngo iyo ugiye muri ziriya pariki zifite inguge ariko ibyo ugiyemo bidafite aho bihuriye na zo, ugiye nko kuzamuka umusozi gusa biremewe ko wakoresha uburyo bwihuse bwo kwipimisha, ariko washaka gusura ingagi ukaba wahita ukoresha uburyo bwa PCR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Park ni ahantu hashimisha cyane kubera inyamaswa nziza zibamo.Zinyibutsa ubusitani bwa Eden.Naho harimo inyamaswa nziza cyane.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,isi yose izaba paradizo,ibemo inyamaswa z’ubwoko bwose.Izaturwamo gusa n’abantu bumvira imana kandi bayishaka,ntibibere mu gushaka iby’isi gusa.

kazimbaya yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka