‘Andropause’ y’abagabo itandukaniye he na ‘Ménopause’ y’abagore?

1. Andropause ni iki?

Andropause ni uruhurirane rw’ibimenyetso bigaragara mu buzima bw’umugabo bitewe n’igabanuka ry’ikorwa ry’umusemburo wa kigabo witwa ‘testosterone’, hamwe n’indi misemburo ifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere (hormones sexuelles) ku bagabo.

Iyo mihindagurikire y’ubuzima ihuje ibimenyetso no gucura kw’abagore (ménopause), bigatandukanywa gusa n’uko ku bagabo ho kubyara bidahagarara ndetse n’ikorwa ry’amasohoro rirakomeza.

Andropause yo igendana gusa no kugabanuka kw’imisemburo y’ubuzima bw’imyororokere ikangura ikanagenga imiterere ya kigabo.

2. Ibi ni bimwe bibaho mu gihe cya andoropoze:

Kugabanuka k’umusemburo wa testosterone: Biterwa n’uko uturemangingo twitwa ‘leydig’ (cellules de Leydig) tuba mu dusabo tw’intanga ngabo (testicules) dukora 95% z’uyu musemburo, natwo tuba twabaye dukeya.

• Ikindi kandi haba habayeho kugabanuka k’umusemburo ukorerwa mu gice cy’ubwonko cya ‘hypophyse’, witwa LH (L’hormone lutéinisante) ari wo ushinzwe gukangura twa turemangingo twa Leydig dukora tesitositerone.

3. Andropause itangira ku myaka ingahe?

Si ihame ko abagabo bose bagira andropause, icyokora hari abo itangira ku myaka 45 kuzamura, hakaba n’abayigira imburagihe igatangira ku myaka 20 (andropause précoce).

4. Ibimenyetso byayo

 Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
 Guhorana umunaniro
 Imyivumbagatanyo mu gusinzira (Des troubles du sommeil).
 Kugira umujinya no kurakazwa n’ubusa.
 Kugaragaza ibimenyetso bisa n’ibyo kwigunga
 Kugabanuka kw’imikaya
 Kwiyongera k’umuzenguruko w’inda
 Koroha kw’amagufwa
 Kubabara kw’imikaya ndetse no mu ngingo
 Kugabanuka k’ubwoya bwo ku mubiri
 Kugira icyocyere cyinshi no mu gihe cy’ubukonje

5. Icyakorwa mu guhangana n’ibimenyetso bya Andropause

Icy’ibanze gikenewe ni ugushaka ibyongera umusemburo wa testostérone. Birashoboka gukoresha imiti ariko yanditswe na muganga.

Icyakora ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti igira ingaruka zo kuba yakangura cyangwa se ikongera ubukana bwa Kanseri ya porositate ibaye isanzwe ihari, ariko ubwayo ntitera iyo kanseri.

Ikindi ni ukwiyitaho ukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kwirinda ibiro by’umurengera, guhagarika kunywa itabi ku basanzwe barinywa ndetse no gufata alukolo mu rugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana yaremye umugabo ku buryo agomba kugira ubushake bwo gutera akabariro.Ariko ubwo bushake bugenda bugabanyuka uko asaza.Ariko agakomeza gutera inda.Abagore benshi barengeje imyaka 45 ntabwo babyara.
Ikibabaje nuko millions na millions z’abantu bajya mu busambanyi kandi imana ibitubuza ndetse ikavuga ko batazaba mu bwami bwayo.Gusuzugura imana ni ukutagira ubwenge (wisdom).

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka