Abashakashatsi bashingira ko ako gakoko gatera Sida kavumbuwe mu mwaka w’i 1981 gafitanye isano ya hafi na virusi yabonetse mu nguge n’ingagi zo mu ku mugabane w’Afurika. Ngo ako gakoko kamaze imyaka hagati ya miliyoni 5 na 12.
Ubwo bushakashatsi butanga icyizere ko umunsi umwe umuti wa Sida uzaboneka kuko abashakashatsi barushaho gusobanukirwa imiterere y’agakoko ka Sida; nk’uko Dr. Sam Wilson, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Glasgow abyemeza.
Uretse imiti igabanya ubukana, kuva indwara ya Sida yatangira guhitana abantu yaburiwe umuti cyangwa urukingo.
Abantu bagera kuri miliyoni 34 ku isi hose barwaye indwara ya Sida, yandurira hejuru ya 90% mu mibonano mpuzabitsina. Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikaba ari yo ifite umubare munini ku isi.
BBC itangaza ko agakoko gatera Sida katangiye kuvugwa cyane mu myaka y’1980 bikavugwa ko kavuye ku nyamaswa yitwa inguge.
Mu Rwanda habarurwa abantu bagera ku bihumbi 340 banduye Sida, buri mwaka abagera kuri ku bihumbi 15 bandura agakoko gatera Sida mu gihe 40 bandura buri munsi; nk’uko imibare itangazwa n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) kibitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|