Abayobozi baributswa guharanira ko abo bayobora batandura SIDA

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yabwiye abayobozi b’inzego zinyuranye zo mu ntara ayobora ko ari inshingano zabo guharanira ko abo bayobora bagira ubuzima buzira SIDA.

Mu nama yabahuje n’abakora imirimo ijyanye no kurwanya Sida muri RBC, uyu wa 25/2/2014, abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo bibukijwe ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Rwanda, buri mwaka hari abantu ibihumbi 10 bandura agakoko gatera SIDA, kandi ko buri minota 30 hari umuntu uba yanduye aka gakoko.

Bagaragarijwe kandi ko mu Rwanda, abantu bagera ku bihumbi bitanu bapfa bazize SIDA buri mwaka. Ikindi, ngo hari abantu bagera ku bihumbi 50 batazi ko babana n’ubwandu bwa SIDA, aba akaba ari bo bavamo abapfa ari yo bazize batabizi, cyangwa bakabimenya bageze kure cyane ku buryo imiti igabanya ubukana bwa SIDA ntacyo iba ikibamariye.

Hagendewe kuri gahunda igihugu cy’u Rwanda cyihaye y’uko mu mwaka wa 2018 abandura agakoko gatera SIDA bazagabanukaho 75%, abapfa bazize SIDA bakagabanukaho 50% ndetse n’akato kagirirwa ababana n’ubwandu bwa SIDA kagakurwaho burundu, intumwa za RBC zasabye aba bayobozi gufatanya mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.

Nsanzimana Sabin umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya SIDA ati « igihe mukoresheje inama iyo ari yo yose, ntikarangire mutibukije abantu kwirinda SIDA, ndetse no kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye hagamijwe kwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina».

Abayobozi bo mu ntara y'amajyepfo bahawe inshingano yo guharanira ko ubuzima bw'abo bayobora buzira SIDA.
Abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo bahawe inshingano yo guharanira ko ubuzima bw’abo bayobora buzira SIDA.

Nsanzimana kandi ati « ntimukibagirwe gushishikariza abantu kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, kandi igihe bamenye ko banduye bafate imiti igabanya ubukana bwa SIDA. N’ubwo ihenda mu Rwanda tuyitangira ubuntu. Ikindi, ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ashobora kubaho igihe cy’imyaka 80 ayinywa kandi ataricwa na SIDA».

Ku bijyanye no kudaha akato abarwaye SIDA, abari mu nama basabwe kuzajya bibutsa abo bayobora ko nta muntu utagira inenge, bityo bakaba ntawe bagomba guha akato kubera ko arwaye SIDA. Basabwe kandi guharanira ko abagaragaweho bene aya makosa babihanirwa.

Guverineri Munyantwari na we ati « ni inshingano za buri muyobozi guharanira ko abaturage be bagira ubuzima bwiza, kuko abaturage barwaye batatera imbere. Ni na yo mpamvu abayobozi dukwiye kugira uruhare mu gutuma abo tuyobora bagira ubuzima bwiza butarangwamo SIDA».

Muri iyi nama kandi hagaragajwemo ibyifuzo. Kimwe muri byo ni uko abakora mu bigo binyuranye bajya na bo baganirizwa ku cyorezo cya SIDA, ndetse bakanoroherezwa kubona udukingirizo.

Hanifujwe ko hashyirwa ingufu mu guharanira ko abagore batwite bipimisha bose, kugira ngo igihe kwa muganga basanze baranduye SIDA babahe imiti ituma babyara abana batayirwaye.

Ikindi, ngo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bajye baganirizwa ku buzima bw’imyororokere no ku cyorezo cya SIDA, kuko ari bwo buryo bwo gutuma badasama cyangwa badatera inda batateganyije.

Kandi ngo na filime igaragaza ububi bwa SIDA ndetse n’ubw’indwara zandurira mu mibonabo mpuzabitsina izongere ijye yerekwa abaturarwanda.

Abayobozi bari bateraniye muri iyi nama ni ab’uturere two ntara y’amajyepfo hamwe n’abayobozi b’inama njyanama z’utu turere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize iyi ntara.

Iyi nama yari yatumiwemo kandi abayobozi bo mu turere two mu ntara y’amajyepfo bahagarariye urugaga rw’abikorera, abayobozi b’ubuzima, abayobozi b’ibitaro kimwe n’abandi bantu bakora imirimo ijyanye no kurwanya SIDA muri utu turere.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubwo bikiri ingora bahizi kurandura iki cyago, kuko ahanini kitazanwa n’ibibaho ahubwo iraha, ndetse ningeso z’ubusambanyi. abayobozi kugira nk’ihame muri bo ko igikorwa cyose bagiye gukora bari nabaturage bajya babanza bakibutsa abaturage iki cyorezo, buri gakorwa kose, ntacyo nuwugiye kubikora akibuka ibyo wamubwira kabiri gatatu azageraho abyumve, ariko kuvunga ngo wabigenewe gahunda zabyo byo ndabona ntakizapfa guhindura, n’isambana riri gukura nka CHAMPIGNON(ibihumyo) hanza aha?.

mahirwe yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

bayobozi tugerageze natwe ubwacu kwiyama icuatuzanira icyorezo cya SIDa kuko nibwo tuzabibwira abo tuyobor abakabyumva

kayina yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka