Abayobozi ba Rubavu na Goma bashyizeho ingamba zo kurwanya Kolera

Abayobozi b’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biyemeje kuzajya bahana amakuru ku mibare y’icyorezo cya Kolera kiri guca ibintu mu mujyi wa Goma.

Mu nama yahuje abayibozi b’imijyi ya Gisenyi na Goma ndetse n’abashinzwe ubuvuzi tariki 24/02/2012, hafashwe imyanzuro yo gushishikariza Abanyarubavu kwirinda umwanda no kutarya ibiryo bitoze cyane cyane iyo bari i Goma.

Hemejwe kandi ko abayobozi n’abaturage ku mpande zombi bazajya bahana amakuru kuri iki cyorezo buri munsi. Hashyizweho kandi akanyamakuru kazajya gasohoka buri cyumweru ku ndwara z’ibyorezo. Abayobozi n’abashinzwe ubuvuzi bazajya bahura nibura rimwe mu gihembwe basuzume aho indwara z’ibyorezo zigeze zigabanuka.

Icyorezo cya kolera kirimo guhitana benshi mu mujyi wa Goma gihangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu. Tariki 13/02/2012 abantu 13 bo mu murenge wa Busasamana bafashwe n’iyi ndwara bayivanye i Goma aho bahahira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza w’akarere ka Rubavu, Nyirasafari Rusine Rachel, avuga ko hari umubare munini w’Abanyarubavu bakorera i Goma akaba ariyo mpamvu bagomba gufata ingamba zo gukumira icyo cyorezo.

Bokele Djoy, umuyobozi w’agace ka Nyiragongo asanga ubufatanye bw’ibihugu byombi bukenewe kugira ngo bahoshe izi ndwara. Ati “twese turahangayitse ni yo mpamvu tugiye gushyira mu bikorwa imyanzuro twafashe”.

Icyorezo cya Kolera kigaragara cyane mu duce twa Kibati na Kiziba muri zone ya Nyiragongo bitewe ahanini n’amazi mabi abaturage bo muri utu duce bakoresha.
Kuva muri Gashyantare 2012 abantu 636 bamaze kugaragaraho Kolera i Goma. Mu Rwanda 13 bayirwaye baravuwe ndetse nta wapfuye.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka