Abarenga 3% mu Rwanda barwaye diabete
Niyonsenga Simon Pierre umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC uyobora ishami ryita ku buvuzi no kwirinda indwara ya diabete, avuga ko umuntu umwe muri 30 mu Rwanda, aba arwaye diabete, bivuze ko abantu barenga 3% mu Rwanda barwaye iyi ndwara, by’umwihariko umuntu umwe kuri babiri ku rwego rw’isi akaba ayigendana atabizi.
Yabitangaje kuri uyu wa kane, tariki 14 Ugushyingo 2014, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya diabete, igikorwa cyabereye mu murenge wa Kiramuruzi akarere ka Gatsibo.
Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diabete”.
Niyonsenga Simon Pierre uyobora ishami ryita ku buvuzi no kwirinda indwara ya diabete, avuga ko iyi ndwara kimwe n’izindi zitandura ihangayikishije mu Rwanda no ku isi.
Ati “Indwara ya diabete kimwe n’izindi zitandura mu Rwanda kimwe no ku isi, ni ikibazo kuko mu Rwanda abantu 3% cyangwa umwe kuri 30 aba arwaye diabete, ariko igihangayikishije ni uko umuntu umwe kuri babiri aba ayifite atabizi.
Tukaba dukangurira abantu kuyisuzumisha nta kimenyetso na kimwe abona kugira ngo atazayirwara ikamugeza kure atarabimenya”.
Tabeya Giragitari, avuga ko hashize imyaka mike amenye ko arwaye diabete. Avuga ko amaze kubimenya hari indyo yahinduye bituma kugeza ubu irimo igabanuka ku kigero cyiza.
Avuga ko kumenya uko ahagaze bimufasha kwiha ingamba z’imibereho ye.
Agira ati “Nagiye kwisuzumisha bitewe nuko numvaga mu mubiri ntameze neza cyane cyane kwihagarika nkagira ngo ni iby’abakecuru, ngeze kwa muganga arambwira ngo haburaga gato nkagwa hasi nkapfa”.
Akomeza agira ati “Nagiye mu bitaro ndaremba ariko ubu bambwiye ko yagabanutse, hasigaye umuvuduko w’amaraso kandi ndagabanya umunyu n’amavuta, burya kumenya uko uhagaze ni byiza ufata ingamba z’imibereho”.
Urubyiruko rutinya kwisuzumisha indwara
Mu bantu basaga 800 bamaze kwisuzumisha indwara zitandura mu murenge wa Kiramuruzi abenshi ni abakuze.
Iragena Jeannne d’Arc, avuga ko benshi mu rubyiruko batinya kwisuzumisha indwara kubera ubwoba n’imyumvire micye.
Ati “Barakubwira ngo aho kubaho yihebye yabona apfa atazi icyo azize. Abandi baravuga ngo umuvuduko ni iby’abasaza n’abakecuru. Ejobundi bapima hepatite baranze ngo badasanga barwaye bakabaho bihebye”.
Francois Gishoma, umuyobozi w’umuryango w’abarwayi ba diabete, avuga ko mu moko atatu ya diabete harimo ifata urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 kubera impindura ikora insirine (insurine) iba ifite ikibazo.
Avuga ko ari byiza kuri buri wese kwisuzumisha, kugira ngo amenye uko umubiri we uhagaze kuko bimufasha kugira ibyo yitwararika.
Mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara, abantu basabwa gufata ibiribwa birimo imboga nyinshi bakagabanya ibirimo isukari ikabije, kugabanya kunywa inzoga nyinshi n’itabi no gukora imyitozo ngorora mubiri.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Statistics zerekana ko DIABETES yica abantu bagera kuli 1.5 million buri mwaka.Abayirwaye bagera kuli 500 millions.Ni indwara ifata cyane abageze mu zabukuru,kimwe na Hypertension hamwe na Cancer.Icyo zose zihuriraho,nuko nta muti uzivura.Indi ndwara yamaze abantu ni Malaria.Ni ryari indwara zizavaho?Nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Kuli uwo Munsi,izahindura ibintu byinshi byo mu isi.Urugero,izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu,ahindure isi paradizo nkuko bible ivuga.Hanyuma ibibazo byose biveho burundi,harimo indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,bible igusaba “gushaka Imana ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi,mbere yuko uwo munsi uza”.Bisome muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.