Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 28 Kamena 2016 i Kigali, igamije kwiga ku kurwanya indwara zitandura (NCDs), ikaba yitabiriwe n’inzego zinyuranye z’abaganga biganjemo inzobere mu kuvura indwara zitandura.
Izikunze kugaragara muri izi ndwara kandi zigira ingaruka mbi ku bantu, ni nk’uburwayi bw’umutima, ubw’ibihaha, umuvuduko w’amaraso, kanseri na diyabete.
Dr. Rudakemwa Emmanuel, ukuriye Urugaga rw’Abaganga b’Amenyo, avuga ko abantu bakagombye kugira umuco wo kwipimisha.
Yagize ati “Twakagombye kugira umuco wo kwipimisha nibura kabiri mu mwaka, umuntu akamenya uko ahagaze aho gutegereza kurwara kuko kwivuza bihenze kandi akenshi no gukira bigorana.”
Akomeza avuga ko abagitekereza ko izi ngo ari ’indwara z’abakire’ bibeshya cyane ahubwo bakagombye kugana abaganga bakabagira inama y’uko zirindwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr. Condo Jeannine, avuga ko imyitozo ngororamubiri iri miu birwanya izi ndwara.
Ati “Abanyarwanda bagomba kumenyera gukora siporo no kurya indyo yuzuye kuko ari byo birinda izi ndwara. Buri muntu arasabwa guhagurukira kuzirwanya kuko zigira ingaruka mbi ku buzima zikanamunga igihugu kuko zihenze kuzivura.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, avuga ko akenshi abarwara izi ndwara bazitera kubera ibyo banywa bibangiriza imibiri birimo ibiyobyabwenge.
Ati “Itabi n’ibiyobyabwenge bitandukanye ni byo [byiganje kuba] nyirabayazana by’izi ndwara cyane cyane ku rubyiruko, ari yo mpamvu nsaba buri muntu kubireka ku bushake bwe kuko bigenda byangiza ubuzima bwabo buhoro buhoro.”
Yongeraho ko kuba izi ndwara zitagaragara vuba atari uko ziba zidahari, ahubwo ngo inzobere z’abaganga ni zo zizibona iyo umuntu agiye kwipimisha, bityo hagafatwa ingamba zo gukurikirana umuntu atarazahara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko indwara zitandura zahitanye abantu bagera kuri miliyoni 14 ku isi mu mwaka wa 2014.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|