Abanyarwanda barasabwa kudaterwa ubwoba n’icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda kudaterwa ubwoba n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kigaragara muri Uganda, kubera ko ku ruhande rw’u Rwanda hafashwe ingamba zigamije ubwirinzi.

Hari bamwe mu baturiye umupaka wa Uganda bari batangiye guterwa impungenge n’uko iki cyorezo gishobora kwambuka umupaka, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangarije ko bakwiye kwirinda kubera ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ariko kuri ubu hamaze gufatwa ingamba zigamije guhanga n’uko icyo cyorezo cyakwinjira mu Rwanda; nk’uko bitangazwa na Dr. Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012, Dr. Ndagijimana yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye gutuza kuko nta kimenyetso cya Ebola kiragara mu Rwanda. Ati: “Kugeza ubu nta kimenyetso kiragaragara mu gihugu cyangwa umuntu waba yarambukanye mu kindi gihugu”.

Icyo kizere MINISANTE igihera ku bikorwa bimaze iminsi bikorwa n’itsinda ryashyizweho rishinzwe kwita kuri iki cyorezo, birimo gutanga amahugurwa ku baganga b’ibigo nderabuzima mu gihugu hose, cyane cyane ibituriye umupaka.

Hari kandi n’ibikoresho byifashishwa mu kurinda abantu no kwirinda ku baganga mu gihe basuzuma umurwayi, gusuzuma abinjira mu Rwanda n’imiti ku baba bagaragaweho n’icyo cyorezo; nk’uko bitangazwa na Dr. Thierry Nyatanyi ukuriye iri tsinda.

Dr. Nyatanyi unakuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko hamaze gushyirwaho umurongo wa telefoni utishyurwa umuntu yahamagaraho mu gihe ashaka ibisobanuro ariwo: 33 34 cyangwa 33 35.

Iki cyorezo kimaze guhitana abagera kuri babiri muri Uganda, gikunda guturuka muri Uganda na Congo ariko ubushakashatsi ntiburashobora gusobanura impamvu; nk’uko Dr. Nyatanyi akomeza abitangaza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka