Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA barasabwa kutayivanga n’inzoga

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asaba abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kutayivanga n’inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo ibashe gukora neza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 01 Ukuboza 2019, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, kivuga ahanini uko icyorezo cya SIDA gihagaze muri Afurika, icyo kiganiro kikaba ari imwe muri gahunda z’inama mpuzamahanga kuri SIDA (ICASA) itangira ku mugaragaro i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2019.

Minisitiri Gashumba avuga ko mu Rwanda icyorezo cya SIDA kitiyongera mu myaka itari mike ishize, gusa ngo hari ahagikenewe kongerwamo imbaraga kuko igihari.

Ati “Isuzuma twakoze mu myaka itanu ishize ryerekanye ko SIDA mu Rwanda iri kuri 3%, ni na wo mubare twabonye mu bushakashatsi buheruka bwa RPHIA bwamuritswe muri uyu mwaka. Ariko mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 45, SIDA yaragabanutse kuko iri kuri 2.6%, kikaba ari ikintu cyo kwishimira”.

Abayobozi batandukanye mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’abanyamakuru

Ati “Muri abo banduye, 97% ni bo bari ku miti ariko twifuzaga ko baba 100% kuko twafashe gahunda y’uko uwo dusanze yanduye ahita ashyirwa ku miti tutitaye ku basirikare afite. Abari ku miti rero tuba twifuza ko bayifata neza, ntibice gahunda ya muganga, ntibayivange n’inzoga cyangwa n’ibiyobyabwenge bityo igakora akazi kayo”.

Yakomeje avuga ko uko gufata neza imiti ari byo bituma mu maraso y’uyifata, virusi zigenda zigabanuka, zikaba nke cyane ku buryo aba atakibasha kwanduza abandi.

Perezida wa ICASA, Prof John Idoko, yavuze ko haba mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange hari byinshi byakozwe mu guhangana na SIDA, ari na byo bizagarukwaho muri iyo nama.

Prof John Idoko, umuyobozi wa ICASA
Prof John Idoko, umuyobozi wa ICASA

Ati “Iyi nama iraduha amahirwe yo kongera kwibukiranya ibyo Abanyafurika biyemeje ndetse n’isi muri rusange mu kurwanya icyorezo cya SIDA. Ibyo ni byo bizatuma tugera ku bishya bizadufasha kugira ngo mu gihe kiri imbere tube dufite abantu muri Afurika badafite SIDA”.

Arongera ati “Gushyira hamwe ubuhanga bugezweho, ubuvumbuzi, kubona ingengo y’imari, ari byo bizavugirwa muri iyo nama, byitezweho kugira uruhare runini mu kugera kuri Afurika itarangwamo SIDA”.

Intego y’isi 90-90-90 ivuga ko ibihugu byagombye kugera muri 2020 abantu 90% bafite virusi itera SIDA barapimwe, 90% by’abafite virusi itera SIDA bari ku miti ndetse na 90% bari ku miti yaragabanyije virusi z’iyo ndwara ku buryo zitagitembera mu maraso.

ICASA (International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa), ni inama izaba kuva kuri 2-7 Ukuboza 2019 ikazahuza abayobozi, abashakashatsi, abahanga mu bintu bitandukanye, impirimbanyi mu kurwanya icyorezo cya SIDA n’abandi bo hirya no hino ku isi.

Abanyamakuru basobanuriwe ibyerekeranye n'inama ya ICASA igiye kubera mu Rwanda
Abanyamakuru basobanuriwe ibyerekeranye n’inama ya ICASA igiye kubera mu Rwanda

Bazaganira ku ruhare rw’abayobozi, ubufatanye n’ubuvumbuzi bw’abahanga hagamijwe kurandura SIDA kugeza muri 2030.

Iyo nama izitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 10, biteganyijwe ko itangizwa ryayo rizaba ryitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu, abafasha b’abakuru b’ibihugu, abayobozi bakuru muri za Guverinoma, Abaminisitiri n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko ntakuntu urubyiruko rwavutse rufite Virus itera sida cg rwahohoterewe ruagterwa mu gihe rwabashije kwiyakira rgafata imiti neza rukiga ntimwarushakira akazi koko ko unjya kudepoza bakagusaba icyangombwa cyuko uri muzima kdi uzi ko wifitiye ikibazo burya ntibitera imbogamizi?
Nukubyigaho abashoboye kwiyakira bagafat imiti neza baknjya bahabwa amhirwe yo gukora mu rugaga rwa"abafite agakoko gatera sida

ALIAS yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Ariko ntakuntu urubyiruko rwavutse rufite Virus itera sida cg rwahohoterewe ruagterwa mu gihe rwabashije kwiyakira rgafata imiti neza rukiga ntimwarushakira akazi koko ko unjya kudepoza bakagusaba icyangombwa cyuko uri muzima kdi uzi ko wifitiye ikibazo burya ntibitera imbogamizi?
Nukubyigaho abashoboye kwiyakira bagafat imiti neza baknjya bahabwa amhirwe yo gukora mu rugaga rwa"abafite agakoko gatera sida

ALIAS yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Ark nakuntu mwafasha nkurubyiruko rwanduye sida ark ruyivukanye.

chema yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Iyi ni inama nziza kubera ko inzoga yangiza imiti.Ikibazo nuko kureka "agatama" bitoroshye.Sida ni ikibazo giteye inkeke ku isi yose.Umuti nyawo ni ukureka ubusambanyi no gutinya imana,kubera ko ibitubuza.Ntabwo imana yemera capotes,ahubwo ishaka ko abantu bumvira amategeko yayo,bakareka ubusambanyi.Abanga kuyumvira ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.

karekezi yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka