Ababana na virusi itera SIDA barasaba banki kubaha inguzanyo kimwe n’abandi

Umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera SIDA (ICW) urasaba ko amabanki akorera imirimo yayo mu Rwanda akwiye korohereza ababana na virus itera SIDA kubona inguzanyo kuko bimaze kugaragara ko zanga kibaha inguzanyo.

Akenshi banki zanga guha ababana na virusi itera SIDA inguzanyo ngo kuko ubuzima bwabo buba butizewe bumva ko ugiye guhabwa inguzanyo ashobora gupfa atishyuye ideni yahawe.

Nizeyimana Isabel, umujyanama w’umuryango ICW, avuga ko kudaha inguzanyo ababana na virusi itera SIDA ari ugahabwa akato kadasanzwe.

Agira ati “ese nawe kuvuga ngo umuntu uhawe inguzanyo ashobora gupfa atishyuye, hari usezerana narwo? None se nuwava gufata inguzanye atabana na virusi ya SIDA agahita apfa? Oya rwose ibyo ni ihezwa rikabije”.

Uretse amabanki ababana na virusi itera SIDA baranatunga agatoki ibigo by’ubwishingizi kuba nabyo byanga guha ababana na virusi itera SIDA ubwishingizi byitwaje ko ubuzima bwabo butameze neza.

Bavuga ko hari n’igihe ibigo bijyana urutonde rw’abakozi mu bigo by’ubwishingizi bikabanza gusaba kugaragaza impapuro zigaragaza uko ubuzima bw’abakozi babo buhagaze.

Ngo iyo ibigo bishaka ubwishingizi bw’abakozi bitagaragaje uko ubuzima bw’abakozi buhagaze abakozi b’ikigo cy’ubwishingizi baramanuka bakajya kubisuzumira; nk’uko byemezwa na Nizeyimana Isabel umukozi w’umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera SIDA.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka