44% by’abana bo mu Rwanda ngo bafite ikibazo cy’ubugwingire

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abana bafite indwara yo kugwingira naho 11% bakagira ibiro bidahuje n’uko bareshya akaba ari yo mpamvu hashyizwe ingufu muri gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ku mwana ugisamwa kugeza ku myaka ibiri.

Mu minsi igihumbi kuva umwana agisamwa, aba agomba kwitabwaho ndetse n’umubyeyi akitabwaho uko bikwiye kugira ngo umwana azavuke neza ndetse yanavuka bigakomeza ku buryo umwana n’umubyeyi bitabwaho kugeza nibura ku myaka ibiri umwana avutse.

Ubugwingire bw’umwana butangira mu myaka ibiri ya mbere kuko iyo atahawe ibimukwiriye byose birimo ibere n’imfashabere niho ubugwingire no kutagira ibiro bihuje n’uko areshya bituruka.

Ubu bugwingire bukurikirana umwana mu buzima bwe bwose, ugasanga bumukururiye ingaruka nyinshi kuko umwana atagwingira mu mikurire gusa ahubwo agwingira no mu bwenge.

Abayobozi mu nzego z'ibanze, abahagarariye amadini n'abashinzwe ibibazo by'abaturage ku mirenge no ku karere bahuguwe kuri iyi gahunda y'iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y'imyaka 2.
Abayobozi mu nzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’abashinzwe ibibazo by’abaturage ku mirenge no ku karere bahuguwe kuri iyi gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 2.

Iki kibazo cy’ubugwingire bw’abana cyatumye minisiteri y’ubuzima ifatanyije na UNICEF bakangurira abayobozi bo mu karere ka Nyabihu kurwanya imirire mibi mu baturage aho batuye, kandi bakanabamenyesha impamvu nyamukuru z’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ndetse n’ingaruka umwana agira igihe atitaweho agisamwa kugeza nibura ku myaka 2 avutse.

Mu biganiro byatangiwe mu karere ka Nyabihu tariki 26/11/2013, Pasteur Kanyamutuzo Enias yavuze ko agiye kurushaho gukangurira abizera b’Itorero ayobora kwitabira kurwanya imirire mibi mu bana anabasobanurira ibijyanye na gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ndetse n’akamaro ko kwita ku mwana mu minsi 1000 kuva agisamwa kugeza ageze ku myaka 2 avutse.

Yongeyeho ko bitazanagarukira ku bana b’imyaka 2 gusa ahubwo bikwiye kugeza no ku myaka 5 kandi abana bakitabwaho by’umwihariko ndetse na ba nyina bababyaye bakitabwaho kugira ngo babone ibibakwiriye byose.

Nk’uko Umukozi wa UNICEF Rutayisire Justin yabigarutseho muri ibyo biganiro, yashimangiye ko iminsi 1000 igomba gukurikizwa uhereye mu ngo z’abantu, mu mudugudu, mu kagari, ku murenge no mu karere kugeza ku rwego rw’igihugu.

Rutayisire Justin, umukozi wa UNICEF avuga ko gahunda y'iminsi 1000 ikwiye gushyirwamo ingufu mu nzego zose.
Rutayisire Justin, umukozi wa UNICEF avuga ko gahunda y’iminsi 1000 ikwiye gushyirwamo ingufu mu nzego zose.

Buri munsi umwe mu minsi 1000 yagenwe, hatangwa raporo y’icyakozwe mu rwego rwo guca imirire mibi burundu mu bana. Ari nayo mpamvu n’abayobozi mu nzego z’ibanze basabwa gushyira ingufu muri iyi gahunda.

Gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire y’iminsi ku bana bari munsi y’imyaka 2 yatangijwe ku rwego rw’igihugu na Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashakako mwambariza minister ushinzwe ibyabakozi, ugenera umubyeyi ukwezi kumwe nigice atekereza kubuzima bwumwana tuzi nubushobozi dufite.
njye mbona hakenewe inyigisho kubagore batwite ko ibyo barya aribyo bitunga umwana mumikurireye kuv arimunda bikazatuma avuka ashyitse akazagira ubuzima bwiza.
naho iminsi ijana sinzi icyo bizatanga.

fofo yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

ambaaa,nyamara biravugwa ko imirire mibi mu bana yaba yaragabanutse .ukuri ni ukuhe

jean pierre yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka