40% by’abafite ihungabana baracyashakira ibisubizo mu madini no mu masengesho

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko ubushakashatsi iheruka gukora, bwagaragaje ko 40% by’abafite ihungabana batewe na Jenoside yakorewe abatutsi bagishakira ibisubizo mu madini n’amasengesho aho kugana inzego z’ubuvuzi.

Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside
Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside

Mu nama ngishwanama ya CNLG yateranye kuwa 14 Ukuboza 2018, igateranira mu nama ya 16 y’igihugu y’umushyikirano, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko mu bushakashatsi buheruka gukorwa bwamuritswe kuwa 6 Ukuboza 2018, hagaragajwe ko abantu 27.9 % mu barokotse jenoside bagifite ihungabana.

Dr Bizimana yavuze ko muri abo bafite ihungabana abagabo ari 28% naho abagore bakaba 27%.

Mu bafite kuva kumyaka 24 kugeza kuri 30 ho ngo igipimo kiri hasi kuko abafite ihungabana ari 18%,naho abari hejuru y’imyaka 35 bo abafite ihungabana bangana na 35%.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo gikomeye ari uko aba bafite ihungabana batajya kwa muganga bose ngo bafashwe,kuko hari umubare munini w’abashakira ibisubizo mu masengesho no mu bavuzi gakondo.

Ati:”Abakoze ubushakashatsi barababazaga bati ese mugana inzego z’ubuzima kugirango zibafashe guhangana n’icyo kibazo cy’ihungabana?Abenshi koko bajyayo,ariko haracyari imibare yindi.

29.6 bashakira ibisubizo mu baganga ba gakondo,naho 40% bagashakira ibisubizo mu madini n’amasengesho.Mpamya ko amadini n’amasengesho hari icyo afasha,ariko kuvuga ko yakemura ikibazo cy’ubuzima byo ntibishoboka”.

Yongeraho ati ”Ngirango iyo shusho iratwereka aho inzego zikwiye gushyira imbaraga kugirango icyo kibazo cy’ihungabana nacyo tubashe kugitsinda”.

Muri iyo nama ngishwanama kandi hanashimwe intambwe abanyarwanda bagezeho bimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’inkingi yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri na jenoside.

Honorable Bamporiki Edouard umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu avuga ko intambwe yatewe ari nziza, ariko ko hagikenewe ko bantu batoreza abana mu miryango bagakurana uwi mutima wo gukunda igihugu.

Ati ”Imbogamizi ya mbere ni uko itorero rigifatwa nk’ibiro aho gufatwa nk’umuryango.Ni ukuvuga ngo tugomba gusubira mu muryango,tugatoreza mu muryango,tugaserukira igihugu mubyo duserukamo byose,ariko umuryango warabigizemo uruhare”.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG, muri rusange ishimira leta ku ntambwe imaze guteza abarokotse jenoside,harimo kubashakira amacumbi,kubaha uburyo bwo kwivuza ndetse no kwiga,kubagabira inka,n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibabaje nuko abanyamadini nabo babarya amafaranga bavuga ngo "barabasengera babakize ihungabana".Usanga abanyamadini b’iki gihe ntaho bataniye n’abapfumu.Bombi bashuka abantu bababeshya ngo barabakiza INYATSI,UMWAKU,etc...Abantu nabo bakabyemera,bakabazanira amafaranga.Ku byerekeye abanyamadini,Imana idusaba kudapfa kwemera amadini yose,ahubwo tugashishoza.Soma 1 Yohana 4:1.Ikizakubwira amadini y’ikinyoma,nuko iteka "agusha ku ifaranga".Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu",tudasaba amafaranga.Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi,kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.

mazina yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka