Yoherejwe muri Kenya kuko mu Rwanda nta mashuri yigisha abatabona yari ahari

Donatila Kanimba, ni Umunyarwandakazi w’imyaka 53 utabona, akaba anakurikiye ubumwe nyarwanda bw’abatabona ndetse, akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushinga ubu bumwe mu 1994.

Nk’uko Kanimba abivuga, ngo yahumye akiri muto, ubwo yari umwana muto utaratangira ishuri. Kuko mu Rwanda nta mashuri yari yakaboneka yabasha kwigisha abafite ubumuga, ngo yoherejwe muri Kenya aba ariho yiga amashuri ye, kugeza arangije kaminuza, akajya aza gusura umuryango mu biruhuko.

Kanimba avuga ko ubwo mu Rwanda hafunguraga ikigo cyigisha abafite ubumuga i Gatagara, we yari yararangije amashuri yisumbuye. Avuga ko kuba umuntu afite ubumuga runaka, bidakuraho ubushobozi bwe, ndetse n’impano yaremanywe kimwe n’abandi badafite ubumuga.

Ati: “Nkanjye nkora ikizamini gisoza amashuri abanza, amashuri menshi meza muri Kenya yifuje ko najya kuyigamo kubera ko nari nagize amanota menshi”.

Avuga kandi ko nta na rimwe yigeze atakara, kuko mu mashuri yigagamo, bagenderaga ku mbonerahamwe y’amasomo igenderwaho n’andi mashuri y’abadafite ubumuga.

Avuga ko kuri ubu mu Rwanda hamaze gukorwa byinshi bigamije guteza imbere ababana n’ubumuga cyakora yongeraho ko inzira ikiri ndende, kugirango uburezi bw’umwana ufite ubumuga bubashe kugera ku ireme rishimishije.

Kanimba Donatila.
Kanimba Donatila.

Ati: “Turashima ko mu mashuri makuru nderabarezi basigaye bigisha iriya mvugo ikoresha ibimenyetso. Gusa bariya barimu iyo basohotse bigisha mu mashuri yisumbuye. Birakwiye ko n’abiga uburezi mu mashuri yisumbuye nabo bigishwa ruriya rurimi, ngo nibasohoka bazabashe kwigisha abafite ubumuga mu mashuri abanza”.

Kanimba, kimwe na benshi mu bafite ubumuga, avuga ko abafite ubumuga batagomba guhora mu bwigunge bwa bonyine, ahubwo bagomba kwigana n’abandi banyeshuri, bityo bakabasha kwitinyuka no kubonako bashoboye. Ibi kandi ngo byaratangiye mu mashuri atandukanye, kugeza no muri Kaminuza.

Nubwo nta mugabo cyangwa abana yigeze, kanimba ubu arera abana ba murumuna we akanabarihira amashuri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Knimba agerageze gushakira nabandi bafite ubumuga bwo kutabona uburyo nabo bakwiga kuko hari abasaziye mu cyaro kubera kubura uko biga.

Twizeriman Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Mu cyaro hari abana ndetse nabandi bantu bakuru bafite ubumuga bwo kutabona badafite amikoro yo kujya mu ishuri ,ubwo Kanimba nabo yazabafasha kugera mu ishuri nabo bakaba bakwiteza imbere .ikindi nuko abana babyawe n’umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona nabo usanga bakunda kuva mu mashuri bitewe nuko se cg nyina aba afite buriya bumuga .ubwo rero Kanimba nkumuyobozi w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona yakwita kuri bene abo bana

kAMARI yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka