Yatewe ubuhumyi n’imodoka yari amaranye amezi ane gusa

Burya igihe icyo ari cyo cyose umuntu uwo ari we wese yagira ubumuga bwo kutabona bitewe n’impamvu runaka. Urugero ni umugabo witwa Nzeyimana Aloys utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi wagize ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 2001 abitewe n’impanuka y’imodoka.

Amaze amezi hafi ane aguze imodoka y’ivatiri, Nzeyimana yaje gukora impanuka imutuye mu mukingo hanyuma volant (benshi bita direction) imusatura agahanga ikanyaga n’amaso bigeza aho ajya muri coma (atagitekereza).

Iyi mpanuka yamuteye ubuhumyi yari ikomeye kuko yarwaye ari muri coma mu gihe kingana n’iminsi 21. Nzeyimana avuga ko akimara gukora impanuka bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe ndetse n’ibya kaminuza i Butare birananirana kubera umutwe wari wangiritse . Yaje kujyanwa mu bitaro bikuru by’i Kigali naho ahamara umunsi nta muganga ufite ubushobozi bwo kumufasha uretse kumuha amaraso kuko yari yavuye cyane.

Nzeyimana asobanura ko akigera i Kigali umuganga washoboraga kumubaga yari yagiye mu Ruhengeri bituma amugeraho umunsi ukurikira.Uyu muganga byamutwaye igihe kinini kumubaga kuko umunsi yatangiye kumubaga zari saa tatu z’igitondo amurangiza saa saba z’amanywa. Ibyo byose ngo nibyo abwirwa kuko we yagaruye ubwenge nyuma y’iminsi 21 asanga atakibona.

Uyu mugabo Nzeyimana ubu nta kazi agira ariko afite abana batandatu n’umugore ukora akazi ko kwigisha mu mashuri abanza. Nzeyimana avuga ko nubwo yahawe amafaranga y’ubwishingizi y’imodoka ayo mafaranga yaje kumushiraho kubera ibibazo byo guhura n’ingorane z’ubuhumyi.

Nzeyimana Aloys yahumye afite imyaka 49; yakoraga umurimo w’ubucuruzi.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka