Umwijima wo mu bwoko bwa B na C wandurira mu nzira nk’izo SIDA yanduriramo

Abanyarwanda barakangurirwa gusobanukirwa n’indwara y’umwijima wo mubwoko bwa B na C cyane cyane ko iyo ndwara yandurira mu nzira nk’izo ubwandu bw’agakoko gatera Sida icamo.

Umuganga ku bitaro bikuru bya Byumba asobanura ko akenshi usanga iyi ndwara yandurira mu maraso ndetse no mu matembabuzi yose aca mu myanya y’ubuhumekero ku mubiri w’umuntu bityo ugasanga inzira ubwandu bw’agakoko gatera sida gacamo naho ariho yandurira.

Ibi bivuze ko iyo umuntu urwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C akoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu uyirwaye afite ibyago byo kuyandura.

Gusa n’ubwo iyi ndwara ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu gusomana, cyangwa mu bikomere ngo hari amahirwe kuko ifite urukingo ariko narwo ruka ruhenze rutabasha kubonwa n’umuntu uwo ari we wese.

Dr Habiyakare Aimable umuganga ku bitaro bikuru bya Byumba.
Dr Habiyakare Aimable umuganga ku bitaro bikuru bya Byumba.

Dr Habiyakare kuri we ngo impungenge zihari nuko abantu benshi batarasobanukirwa iby’iyi ndwara kuko ababagana benshi baza kwivuza ibyuririzi byayo umwijima wararangije kwangirika batarigeze babimenya.

Yagize ati “abarwayi benshi baza bavuga ko ari inzoka barwaye, urushwima, cyangwa amarozi”. Iyo bamaze kubasuzuma ngo basanga bararwaye uyu mwijima wo mu bwoko bwa B na C kandi bagasanga waramaze kwangirika cyane kuburyo udashobora gukira.

Ngo gukira indwara bishoboka iyo umuntu abimenye hakiri kare noneho akivuza umwijima we utarangirika.

Umwijima wa hepatite C wo ntugira urukingo ukaba utandukanye n’uwo mu bwoko bwa B. Icyo gihe umurwayi iyo ageze kwa muganga usanga bamuvura ibyuririzi ubundi bakamuha inama z’uko ashobora kubana n’ubwo burwayi.

Zimwe mu nama Dr Habiyakare yavuze harimo kumenya ibiryo arya akenshi ngo bamubwira kurya ibiryo bidakungahaye ku ntungamubiri birimo amagi, amata, ndetse akirinda kurya inyama nyinshi no kunywa inzoga no kutarya amavuta n’umunyu.

Yavuze ko indwara y’umwijima wa hepatite C ishobora kuzateza bibazo bikomeye mu Rwanda kubera uburyo iyi ndwara ihenze kuyivura kandi ikaba itagira urukingo.

Dr Habiyakare avuga ko bihenze cyane kuvura iyi ndwara cyane ko iyo uyirwaye idahita igaragara nk’indwara y’igikatu. Iyi ndwara kandi iyo utinze kwivuza ngo hari inzego igeraho ikaba itabasha kuvurwa kuko yarenze igipimo gishobora kuvurwa.

Mu Rwanda nko mu bitaro bya Faycal bashobora kuyivura ikiri mu rwego ruvurwa ariko ngo hari ibizamini byoherezwa gukorerwa mu mahanga, kandi imiti yayo iba ihenze cyane nayo igatumizwa mu mahanga.

Yagize ati: "Imiti y’icyumweru kimwe, igura ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda kandi umurwayi aba agomba kuvurwa nibura ibyumweru 24 cyangwa 48."

Dr Habiyakare avuga ko icyiza ari ukwirinda iyi ndwara cyane cyane wirinda ko wahuza amaraso yawe n’ayundi wirinda gusomana n’umuntu wese utazi uko ahagaze, kandi ko igihe wayanduye ugomba kubahiriza amabwiriza ya muganga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese ko mwatubwiye ko Hepatite B yandurira mu gusomana, gukora imibonano mpuzabitsina....

Ese ku muntu wayanduye Kandi akiri ingaragu bigenda bite iyo bibaye ngombwa ko ashinga urugo Kandi aba agomba no kubyara?

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2024  →  Musubize

nonese hepatite b irakira? murakoze.

Agnes yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

murakoze kutubwira uko hepatite c yandura kuko igiye kutumaraho abantu kandi ntabushobozi bwo kuyivuza dufute abenshi mu rwanda turakennye, ikiza tuyirinde

alias yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka