Ubujyanama yaherewe mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza bwatumye afata icyemezo cyo kujya atanga ubuhamya kuri SIDA

Umukobwa witwa Mariya ubana na virusi itera SIDA wo mu karere ka Kayonza yiyemeje kujya atanga ubuhamya bugamije gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwirinda SIDA. Imbaraga zo kubyatura ngo azikesha ubujyanama yaherewe mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Mariya avuga ko akimara kumenya ko yanduye byabanje kumugora kwiyakira akumva ko ibye byarangiye, ariko nyuma ngo yaje kugana ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza ubuzima bwe butangira guhinduka.

Uyu mukobwa akunze guha ubuhamya urubyiruko ruba rwagiye mu bikorwa byo kwidagadura mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza, kandi ngo ntaterwa isoni no guhagarara imbere y’imbaga y’abantu avuga ko yanduye virusi itera SIDA n’ubwo hari ababitinya.

Avuga ko byashobokaga ko yapfa imburagihe kubera ukuntu yari yarihebye, ariko ubu ngo ameze neza kuko abatanga ubujyanama mu byo kurwanya SIDA n’ubuzima bw’imyororokere bamuhumurije akabona ko bishoboka ko umuntu yabaho kabone n’ubwo yaba abana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Agira ati “Nkimenya ko nanduye ubuzima bwambereye bubi cyane nkajya nshira mbibona kubera kutiyakira. Ariko inama nahawe zatumye nongera kubaho kandi nkeka ko n’uwambona atakeka ko mbana n’agakoko gatera SIDA”.

Yatinyutse gutanga ubuhamya kuri Sida kubera ubujyanama yahawe mu kigo cy'urubyiruko cya Kayonza.
Yatinyutse gutanga ubuhamya kuri Sida kubera ubujyanama yahawe mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Mariya agira inama abantu bose batazi uko bahagaze kwipimisha bakamenya uko bayobora ubuzima bwa bo, ariko by’umwihariko ubwo butumwa ngo bukaba bugenewe cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu cy’ahazaza nk’uko abivuga.

Ku bwa Mariya ngo ntiyifuza ko hagira undi muntu wandura virusi itera SIDA, ariko ngo n’uwasanga yaranduye yakwiyakira kandi akumva ko ubuzima bugikomeza. Aha ni ho ahera anenga bamwe mu bantu basanga baranduye bagafata imigambi mibisha yo kwanduza abandi, kandi ngo bishoboka kuba wabwiza umuntu ukuri ko wanduye aho kugira ngo akuyobereho na we umwanduze.

Bamwe mu rubyiruko rw’i Kayonza bagiye bakurikira ubuhamya bwa Mariya bavuga ko yagize ubutwari bukomeye kuko ubuhamya bwe hari abo bugirira akamaro, nk’uko Muhawenimana Claude yabidutangarije.

Hari n’abavuga ko n’abandi bafite ikibazo nk’icya Mariya bakwiye kugera ikirenge mu cye, kugira ngo bagire uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwagaragara mu karere ka Kayonza no mu gihugu hose muri rusange.

Mu karere ka Kayonza hamaze iminsi hatangijwe ubukangurambaga bw’amezi atatu mu kurwanya SIDA bugenda bukorerwa hirya no hino mu tugari n’imirenge, hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka