U Rwanda rwahagurukiye kurandurana n’imizi Malariya

U Rwanda rukomeje kugaragaramo izamuka rikomeye ry’indwara ya Malariya, kimwe mu bibazo bihangayikijije Minisiteri y’ ubuzima (MINISANTE), kuko bigaragara ko imbaraga zari zarashyizwe mu kurwanya iyi ndwara mu bihe byashize zagabanutse.

Netsforlife kimwe mu bigo bifatanya na Leta zo muri Afrika mu kurwanya ibyorezo, gitangaza ko Malariya ari imwe mu ndwara zica abantu benshi muri Afurika, aho itwara abarenga ibihumbi 500 ku mwaka, 90% y’abapfa babarurirwa mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyo umubyeyi n'umwana bryama mu nzitiramibu ikoranye umuti ntaho bahurira na Malariya.
Iyo umubyeyi n’umwana bryama mu nzitiramibu ikoranye umuti ntaho bahurira na Malariya.

MINISANTE igaragaza ko guhera mu 2013 kugeza mu 2014, Malariya yiyongereye kugera ku kigero cya 68.6%, aho abarwayi bavuye kuri 947,689 mu mwaka wa 2013, bakagera kuri 1,598,076 mu mwaka wa 2014.

Ariko n’ubwo umubare w’abarwayi ba Malariya wazamutse kuri icyo kigero, MINISANTE igaragaza ko umubare w’abicwaga na Malariya wagabanutse, kuko mu 2013 malariya yahitanye 412, mu 2014 ihitana 352.

Impamvu nyamukuru zitera ubwo bwiyongere bwa Malariya mu Banyarwanda, ni ugukoresha nabi inzitiramibu Abanyarwanda bahawe, cyangwa se kutaziryamamo bakazikoresha ibindi, nk’amazu y’inkoko, kuzirobesha, nk’uko MINISANTE ikomeza ibigaragaza.

Inzitiramibu ahenshi usanga zikoreshwa mu burobyi.
Inzitiramibu ahenshi usanga zikoreshwa mu burobyi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho agira ati “Ihinduka ry’ikirere naryo riri mu byateye ubwiyongere bwa Malariya mu Rwanda, kuko ihinduka ry’ibihe n’ ubushyuhe bwinshi bitera ubwiyongere bw’imibu, kandi ahantu hagaragara ubwinshi bw’imibu haba hari amahirwe yo kurwara Malariya.”

Minisitiri Binagwaho atangaza ko icyo kibazo aricyo u Rwanda rwahuye nacyo, ubu cyahagurukiwe aho Minisiteri y’ubuzima yaguze inzitiramibu zikoranye umuti zigera kuri 1,382,050 zizahabwa uturere tugera kuri 13 twagaragayemo izamuka rya Malariya kurusha utundi.

Anatangaza ko izi nzitiramibu zikoranye umuti zitangwa ku buntu ku babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu, aho kugeza ubu 83% y’imiryango nkiyo ihabwa byibuze inzitiramibu ikoranye umuti imwe.

Dr Corine Karema Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy’igihugu kita ku buzima RBC, yatangarije Kigalitoday ko hiyongeraho ko no kwirara kw’abaturage bakeka ko Malariya yashize, bagakoresha inzitirmibu nabi cyangwa se bakazireka burundu.

Inzitiramuti ahenshi zikoreshwa icyo zitagakoreshejwe.
Inzitiramuti ahenshi zikoreshwa icyo zitagakoreshejwe.

Anatangaza ko mu kurwanya Malariya nabo bakwirakwije ibikoresho by’ibanze mu kuvura no gupima Malariya mu Bjyanama b’ubuzima mu duce dutandukanye tw’igihugu ku buryo umuturage uketsweho Malariya ahita afashwa byihuse atararemba, aho iyo babonye akeneye kugezwa kwa Muganga ahita agezwayo ku buryo bwihuse.

Dr. Karema Corine atangaza ko guhera mu mpera za 2013 abasaga 81,484 bavuwe Malariya n’abajyanama b’ubuzima, anavuga ko inkunga bahawe n’abaterankunga batandukanye barimo Global Fund ingana na Miliyoni 329 z’amadorari, izafasha u Rwanda mu kunoza umugambi w’uko mu mwaka wa 2018, ntamuntu uzaba akicwa na Malariya mu Rwanda.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yewe ibi byo nibyo rwose nta kwirara dore amagara araseseka ntayorwe

ruru yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

igitekerezo cyanjye nuko mbona inzitiramibu bari batanze zifite ikibazo ntabwo zikingira kuko ntizikoranye umuti umubu uraza ukishakira inzira kubera ko ntamuti uyica urimo murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka