Rutsiro: Barwariye mu bitaro nyuma yo kunywa imiti bashaka gukuramo inda

Abakobwa babiri barwariye ku kigo nderabuzima cya Kinunu, kiri mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro, nyuma yo kunywa imiti ya Kinyarwanda bashaka gukuramo inda bikabagwa nabi.

Aba bakobwa bombi banyoye iyo miti taliki 09 Mata 2012. Umwe afite imyaka 18 yari twite inda y’amezi 2 akaba akomoka mu mudugudu wa muyange, undi w’imyaka 20 yari atwite iy’amezi 4 akaba akomoka mu mudugudu wa Kinunga; nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro n’ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza.

Aba bakobwa tutashatse gutangaza amazina yabo kubera imyaka y’ubukure, batangarije ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza ko ababateye izi nda ari Abanyagisenyi. Ubwo twandikaga iyi nkuru, inzego za polisi ziri mu iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ababa barateye inda aba bakobwa.

Nubwo umugambi wabo wo gukuramo inda utabahiriye, bamerewe nabi, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Kinunu mu murenge wa Boneza.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Aba bateye inda nabo bagomba gukurikiranwa kuko baba bangiza urubyiruko

Ram remy yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

nibakurikirane abo bahungu babateye inda babatunge kuko bazibateye nta myaka y’ubukure baragira cg yo gushaka,ariko ntibabashinje ko aribo babagiriye inama yo kuzikuramo ariko abo bakobwa nabo bahanwe kuko bari bagiye kwca kandi ari icyaha kuko si abana ku buryo batazi gutandukanya icyatsi n’ururo

yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Abateye inda nta ngufu babafasheho ikindi kandi mwirengagiza ko n’abakobwa nabo bafata abahungu ku ngufu, niba kandi baranazibateye babanze bamenye neza niba barasanze ari amasugi, mubanze mu menye akazi bakora mbere yo gufata abo bagabo kuko iyo ukubwe ugeze ku gihuru uhita urangiza imirimo yari ikugose nuko rero ahubwo bahanirwe gushaka kwica uwo batahaye ubuzima

yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ariko abateye inda abararengana kuko si nkeka ko aribo babawiye ngo bazikuremo.Keretse niba barabafashe ku ngufu.

yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka