Rusizi: Umuryango wafashwe n’indwara itaramenyekana, umwe yitabye Imana
Abantu batandatu bo mu muryango umwe bo mu kagari ka Miko, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, mu gitondo cya tariki 05/02/2013, wafashwe n’indwara yo kuruka, guhitwa n’umuriro none umwana umwe amaze kwitaba Imana.
Utamuriza Anamavita ari nawe mama w’abana batanu nabo bafashwe n’iyo ndwara ngo yumvise munda hamuriye ahita abyuka ajya ku musarani, akigera munzu yasanze abana nabo bibagendekeye gutyo bose batangira kuruka no kumva bashaka kujya ku musarani buri kanya.
Bamaze kubona ko bitoroshye bahise bihutira kugera ku bitaro kugira ngo babavure banarebe icyaba cyabateye ubwo burwayi gusa nyuma y’amasaha atari menshyi bari gukurikiranywa n’abaganga umwana umwe w’imyaka 7 muri bo yahise yitaba Imana ahagana saa munani.
Nyina w’abo bana nawe urwariye muri ibi bitaro bya Gihundwe atangaza ko atazi icyo bari kuzira kuko baryamye bamaze kurya ibiryo yatetse; igitoki n’ibishyimbo yari yakatiyemo n’imboga yari yasoromye mu karima k’igikoni.
Igitangaje nuko papa w’aba bana ariwe Ukwitegetse Evariste yari yasangiye na bo ku ifunguro bari baraye bariye ariko we ngo kugeza magingo aya ntiyigeze ataka, gusa ngo ntibazi niba ari ibyobiryo byabateye uko kurwara.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga ku bitaro bya Gihumndwe aho abo bana na nyina barwariye, Ukwitegetse yari yagiye gushyingura umwana we wahitanywe n’iyo ndwara itaramenyekana.
Nubwo umwe amaze kwitaba Imana abandi baracyari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Gihundwe ariko uburwayi bwabafashe ntiburamenyekana; nk’uko twabitangarijwe n’abaganga b’ibi bitaro.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bantu rwose njye ndumva babaroze ahubwo bigumya gutinda kuko nibatinda n’abandi nabo baragenda, amarozi asigaye yarasaze ahubwo ni bagire vuba. kwa muganga bitindana bagishakisha indwara zitaboneka.