Rusizi: Abantu 155 bari kwa muganga bikekwa ko baba banyoye umutobe uhumanye

Abantu 155 bamaze kugezwa ku bigo nderabuzima bya Mashesha, Gikundamvura, Mibirizi na Clinique ya Cimerwa nyuma y’uko banyoye umutobe mu bukwe bwabereye mu kagari ka Mashesha, umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014.

Nyiri ubwo bukwe witwa Nyirasinumvayabo Francine na we urwariye ku kigo nderabuzima cya Mashesha , avuga ko uwo munsi yari yakoze ubukwe n’umugabo we Nsengimana Emmanuel bari basanzwe babana, ngo basiga ababafashaga mu bukwe bavugaga ko mu bikenewe harimo n’umutobe, ariko bo bajya ku rusengero aho bagombaga gusezeranira uwo mutobe utaraza.

Abawuguze ngo bawuguze n’uwari uwujyanye ku isoko, bamugurira amajerikani abiri, yose ku mafaranga 6000 by’amanyarwanda.

Ngo bavuye gusezerana ubukwe bwakomeje nk’uko bisanzwe, ariko burimo burangira abari mu mirimo batangira kuvuga ko bumva baribwa mu nda cyane, abandi babanza kugira ngo ni ibiryo byinshi bariye, ariko biza gukomera n’abandi benshi baje mu bukwe batangira butumanaho bavuga ko barembye.

Ba nyiri ubukwe nabo barafashwe, bose bahurira ku kigo nderabuzima cya Mashesha, banahahurira n’uwari wawubagurishije witwa Mukeshimana n’umuryango we wose, abatashye ubukwe n’abawuguzeho bose batashye ubwo bukwe, none kugeza kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014 abantu 155 bamaze kugera kwa muganga kubera icyo kibazo gusa ntawe kirahitana.

Ibitaro bya Mibirizi bimaze kumva iyo nkuru byahise byihutira gutabara bimanukana imiti ku bigo nderabuzima bitandukanye abo barwaye bari barimo ariko kugeza saa sita z’ijoro ryo kuwa 24/08/2014, abarwayi bagendaga biyongera ari na ko abandi bageze mu bitaro kare bagenda boroherwa kugeza ubu abagera kuri 30 bamaze koroherwa ku buryo basezerewe ariko haracyagenda haboneka abandi bake bake bakiri gufatwa.

Bamwe mu barwayi bari mu kigo nderabuzima cya Mibirizi bazize umutobe bicyekwa ko wahumanyijwe.
Bamwe mu barwayi bari mu kigo nderabuzima cya Mibirizi bazize umutobe bicyekwa ko wahumanyijwe.

Mukeshimana Athanase, wari wenze uwo mutobe, akaba ari uwo mu kagari ka Cyingwa, gahana imbibe n’ako byabereyemo, avuga ko yazindutse yenga umutobe nk’uko bisanzwe no mu muvure asanzwe awengamo, ajyana amajerikani 4 ku isoko, 2 ayagurirwa n’abaturanyi be bari bafite ubwo bukwe kandi na we yagombaga gutaha.

Amaze kugurisha amajerekani abiri yari asigaranye yahise ataha ubwo bukwe, atashye yumva amerewe nabi, yumva umugore we n’abana be barindwi na bo barataka, bahita bihutira kujya kwa muganga bahageze bahahurira n’abandi benshi bari batashye ubukwe ndetse n’imiryango y’abandi bose yari yagurishije uwo mutobe.

Avuga ko na we atazi uko byagenze kuko yawenze uko bisanzwe n’aho asanzwe awengera, akaba atazi icyawuhumanije, gusa akavuga ko mu buzima bwe atazongera gucuruza umutobe n’ubwo ngo ari wo wari umutunze.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mashesha ngo buri gukora ibishoboka byose ngo burengere ubuzima bw’aba barwayi, bafatanije n’ibitaro bya Mibirizi, nk’uko Ndagijimana Gervais uyobora iki kigo nderabuzima yabibwiye Kigali Today, icyakora akavuga ko kuri uyu wa mbere, abagera kuri 30 bitegura gusubira mu ngo zabo, bameze neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurnge wa Gitambi, Niwemugeni Marie Claire, avuga ko ibyo bitari bisanzwe mu murenge wabo, kandi ko abaganga bagiye gupima uwo mutobe ngo barebe icyaba cyabiteye, gusa agakangurira abaturage kujya bagura ibintu bifite isuku, bakareka kujya bihutira kugura ibyo babonye byose batazi n’aho byakorewe.

Dr Akintije Simba Calliop uyobora ibitaro bya Mibirizi avuga ko bagikomeje gushakisha icyateye ubu burwayi, bakaba begeranyije ibimenyetso byose birimo ibikoresho byakoreshejwe, uwo mutobe wasigaye n’ibizamini bafashe abarwayi bigomba gupimirwa mu isuzuzumiro rikuru ry’igihugu riri i Kigali (Laboratoire National).

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRABABAJE, WENDA HABA HARI UWAVANGIYE UWO MUGABO ARIMO KWENGA. ARIKO NANONE ABAYOBOZI BAVUGA GUSA KUGIRA NGO BAVUGE BAGIRE ICYO BATANGAZA NAHO BYABA BITUMVIKANA. ISUKU NI NGOMBWA ARIKO NTA SUKU YAJYANA ABANTU 150 MU BITARO KUKO TWESE NTABWO DUFITE IMMUNITE ZINGANA YEMWE SINZI KO ARI ISUKU NKE NA 30 BARWARA KANDI BAKIMARA KUWUNYWA AKO KANYA. ARROGANCE.COM

Alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka