Rusizi: Abana 11 bari mu bitaro bazira ihene yipfushije

Abana 11 bo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bariye inyama zihene yipfishije, mu gitondo cya tariki 01/02/2013 zibagwa nabi boherezwa ku kigo nderabuzima cya Nkaka bahageze babona bibarenze bahita bajyanywa mu bitaro bikuru bya Gihundwe.

Intandaro y’izo ngaruka mbi zavuye ku ihene yapfuye imaze kubyara hanyuma nyira yo witwa Bititaweho Mariya ategeka abuzukuru be kuyibaga barangiza inyama bakazishyira mu nzu aho ngo yari afite gahunda yo guhamagara Vetereneri kugira ngo aze kuzipima bityo abone kuzibaha.

Umukecuru Bititaweho akimara kubava iruhande abuzukuru babaze ihene hanyuma bahita bakuramo icebe ,umwijima n’ibihaha bahita babyotsamo burusheti ahagana saa tatu z’igitondo ziribwa n’abiganjemo abana bato.

Harimo abakirembye cyane.
Harimo abakirembye cyane.

Byageze saa sita batangira kuruka ndetse uko amasaha y’umunsi yagendaga ashira niko abaziriye bagendaga barushaho kuremba, bimaze kugera nka saa kumi n’imwe bihutiye kujyana abafashwe kwa muganga.

Bakigera mu bitaro bahise bashyirwamo amaserumu abandi bahabwa imiti kugira ngo bibashe kubafasha kuko ngo bahageze bamaze kunanirwa cyane. Bamwe mu baganga twasanze ku bitaro bya Gihundwe ahagana saa tatu z’ijoro batangaje ko abo bana bariye inyama mbi kuko ngo iteka iyo itungo rirwaye ibice ibyo munda aribyo bikunze kuba byaranduye cyane .

Uyu nawe arembejwe n'inyama y'ihene yipfushije.
Uyu nawe arembejwe n’inyama y’ihene yipfushije.

Gusa ngo kuba bageze kwa muganga hari icyizere cyuko bari bukire kuko ngo batangiye kwitabwaho cyane nubwo harimo abasa n’abarebye bakirimo amaserumu.

Abaturage ngo si ubwa mbere babuzwa kurya inyama z’amatungo yipfushije ariko bakanga bakabirengaho akaba ari muri urwo rwego bakangurirwa kujya birinda amakosa nk’ayo kuko yabaviramo ingaruka zikomeye.

Nk’uko bitangazwa n’ababyeyi b’bo bana ngo uyu mukecuru yari yihekuye kuko abo bana hafi yabose ari abuzukuru be ariko Imana ikinga ukuboko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Elega burya ni amaburakindi. Imana ikirema umuntu, ntabwo yari agenewe kurya inyama. (Itangiriro 1:29)
Ahubwo yari akwiriye amatunda, imboga, ibinyampeke, soya, ubunyobwa,.........Yemwe izo mu minsi y’imperuka zo zaranduye cyane. Uko mwenemuntu arushaho kononekara, n’inyamaswa zirahangayikishwa.

Eliya wa 3 yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Elega burya ni amaburakindi. Imana ikirema umuntu, ntabwo yari agenewe kurya inyama. (Itangiriro 1:29)
Ahubwo yari akwiriye amatunda, imboga, ibinyampeke, soya, ubunyobwa,.........Yemwe izo mu minsi y’imperuka zo zaranduye cyane. Uko mwenemuntu arushaho kononekara, n’inyamaswa zirahangayikishwa.

Eliya wa 3 yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka