Nyagatare: PSI na MINISANTE bararwanya malariya bifashishije film n’indirimbo

Mu rwego rwo guhashya indwara ya malariya yugarije akarere ka Nyagatare, PSI na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye gukangurira abaturage ba Nyagatare kuyirinda bifashisha ubutumwa bunyuze muri film n’indirimbo.

Ku mugoroba wa tariki 26/01/2012, abakozi ba PSI na MINISANTE beretse abatuye mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo filimi zigisha ku ndwara ya malariya ndetse n’uburyo bwo gukoresha inzitiramibu.

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku mpamvu zitera malariya, ingaruka zayo ndetse n’uburyo bwo kuyirinda cyane cyane hibanzwe ku gukoresha inzitiramibu, gukora isuku hafi y’ingo baharinda ibihuru, ibiziba ndetse n’ibindi bikoresho byose bishobora kubika amazi y’ibiziba (imicyebe, injyo, amasafuriya ashaje,….).

Iki gikorwa kibaye nyuma yo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti ku miryango yose ituye mu karere ka Nyagatare itazigiraga hakurikijwe umubare w’uburiri buba muri buri rugo.

Akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu gihugu nk’agace kibasiwe n’indwara ya malariya. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na MINISANTE mu Kuboza 2012 bugaragaza ko 40,4% by’abaturage batuye muri ako karere bafite malariya.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka