Ngoma: Abantu 26 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bihumanye muri restaurant

Ku bitaro bikuru bya Kibungo hamaze kugezwa abarwayi 26 bazira kurya ibiryo byahumanye muri restaurant ahitwa mu Rugabano mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma. Ibiryo byateje ikibazo byariwe tariki 07/08/2012.

Muganga uhagarariye abandi mu bitaro bikuru bya Kibungo Dr Nsabimana Theoneste, asobanura ko abo barwayi bose baje bagaragaza ibimenyetso byo kuruka no guhitwa.

Singirankabo Salem, nyiri restaurant yabereyemo icyo kibazo nawe ubu urwariye muri ibi bitaro ndetse n’abana be n’umugore, avuga ko akeka ko hashobora kuba hari umuntu waba yaraje akaroga ibirungo byakoreshejwe muri ibyo biryo.

Singirankabo ntiyemeranya n’abavuga ko byaba byaraturutse ku mwanda waba wari muri iyi restaurant. Yagize ati “Maze umwaka mfite iyi restaurant kandi nta muntu wigeze agira ikibazo. Restaurant yanjye ifite isuku kuko n’umurenge uhora uza kuyigenzura. Abantu bakoze ibi ni abari bamfitiye ishyari.”

Umusaza Isidole nawe wazanwe mu bitaro kubera icyo kibazo avuga ko yafashwe ahitwa anaruka ariko yabanje kujya kwivuza mu baturage aziko ari amarozi ariko nyuma yaje kujya kwa muganga none ubu ngo amaze koroherwa mu munsi umwe amaze yo.

Yagize ati “Abanyarwanda hari ukuntu twibeshya ngo turashaka imiti ya kinyarwanda niko nanjye nabigenje noneho aho kugira ngo nkire nkarushaho gupfa ariko umunsi maze aha ntangiye kugira icyo nshira kumunwa ndikoroherwa.”

Muganga uhagarariye abandi ku bitaro bya Kibungo yatangaje ko bitewe n’ibimenyetso aba barwayi bagaragazaga byerekana ko bari bariye ibiryo byanduye (birimo umwanda).

Uyu muganga ariko ntiyemeranya n’abakeka ko ibiryo byateje ikibazo by’iyi restaurant byari byashyizwemo acide cyangwa ubundi burozi.

Umuyobozi w’akagali ka Musya iyi restaurant iherereyemo, Mukeshimana Odotte, yatangaje ko ubuyobozi bwabonaga iyi restaurant nta kibazo cy’isuku yari ifite gusa yongeraho ko atazi ibijyanye n’uwo munsi isuku yaho dore ko ngo atazi nuko mu gikoni byifashe.

Nubwo abariye ibiryo bihumanye babiriye kuwa kabili, umuntu wa mbere yageze kwa muganga kuwa kane kuko abenshi ngo babanzaga kwivuza mu kinyarwanda bibaza ko barozwe.

Abamaze kugera kwa muganga barimo abagabo 13, abagore umunani n’abana batanu. Aho barwariye wabonaga basa n’aborohewe ndetse ngo hari n’abasezerewe kwa muganga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mvuga ko byaba ari nkumunyeshyari wabikoze akaroga ibirungo ariko se nkawe munyarwanda ugikomeje gushaka gufunga ubuzima bwa bagenzi bawe ntasoni ugira ejo uzabakurikira.

murangira festo yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka