Ngo nta murwayi uraboneka wahumanyijwe n’imyotsi ya Nyamuragira

Ibitaro bya Gisenyi biratangaza ko kuva ikirunga cya Nyamuragira cyo muri Congo cyatangira gusohora imyotsi kitegura kuruka, nta muturage kirakira wagizweho ingaruka n’iyo myotsi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr. Maj Kanyenkore William, avuga ko uretse inyamaswa ziba mu mashyamba ya pariki zishobora kugerwaho n’ingaruka cyangwa abaturage batuye Masisi muri Kongo, ngo mu Rwanda ntibarabona ingaruka.

Ibi akaba abihera ko imyotsi myinshi icunshumuka muri iki kirunga kitegura kuruka izamuka mu kirere ikaba wenda yabangamira inyoni n’indege zikigendamo ariko ngo mu Rwanda ihagera ni micye kuburyo nta ngaruka iratera.

Nubwo nta muturage uragana ibitaro kubera iyo myotsi ariko abaturage bo mu karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Kongo ahari ikirunga cya Nyamuragira kitegura kuruka, bavuga ko batangiye kugerwaho n’ingaruka z’umunuko w’iki kirunga hamwe no kwangirizwa amazu yatangiye gusaduka.

Imyotsi isohoka mu kirunga cya Nyamuragira ishobora kugira ingaruka ku nyamaswa n'abantu barya ibimera imikungungu yagiyeho.
Imyotsi isohoka mu kirunga cya Nyamuragira ishobora kugira ingaruka ku nyamaswa n’abantu barya ibimera imikungungu yagiyeho.

Mu murenge wa Bugeshi mu kagari ka Burindo Kigali today isura abahatuye batangaje ko uretse umuyaga uherutse kubasenyera abazu agera kuri 52 ngo batangiye kugerwaho n’umunuko n’imyotsi iva muri iki kirunga kitegura kuruka.

Mu murenge wa Cyanzarwe ho abaturage bavuga ko imitingito mito mito yabangirije amazu, ibi kandi bakabihurizaho n’abatuye mu mujyi wa Gisenyi aho abafite amazu y’inkarakara amwe yagiye asaduka.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014 ikirunga cya Nyamuragira cyegeranye na Nyiragongo kiri kohereza imyotsi myinshi mu kirere nk’ikimenyetso cy’uko gishobora kuruka isaha iyo ariyo yose, gusa abahanga bagikurikiranira hafi bavuga ko gishobora kurukira muri pariki kerekeza i Masisi.

Mu kirere cya Goma na Gisenyi ubu haboneka ibicu byinshi by’umukara bivuye muri iki kirunga, ubuyobozi bw’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge y’u Rwanda bukaba bwarasabye abaturage kugirira isuku imboga n’imbuto kuko imyotsi isohoka igira umukungugu ushobora kubigwaho bikaba byatera ingaruka ababiriye bidasukuye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka