Musanze: Abacuruzi n’abahaturiye barembejwe n’umwanda uva mu isoko rya Byangabo

Abacuruzi bakorera inyuma y’isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze n’abahaturiye bavuga ko babangamiwe n’umunuko uva mu myanda iva mu isoko imenwa aho, basaba ubuyobozi ko bubatabara bagashaka ahandi yajya ishyirwa.

Iri soko rishya ntirifite ikimoteri cy’imyanda imenwa inyuma y’isoko hafi y’aho abacuruzi b’imisambi, imigano, isombe n’ibindi bakorera kandi ni hagati mu mazu y’ubucuruzi no guturamo.

Uwo mwanda wiganjemo amashashi uba usandaye ahantu hagari, abana babirimo batoragura utuntu dutandukanye, ndetse abantu bava mu isoko cyane cyane abagore ubona binyabya bajya kwihagarikamo.

Abaturage bemeza ko uyu mwanda ubangamiye cyane, bakifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwashaka aho iyo myanda yashyirwa atari mu ngo z’abaturage.

Umucuruzi umwe ukorera hafi aho agira ati: “Nkatwe turi inyuma, uyu mwanda baje kurunda hano kandi bakatwicaza hano urabona ko uyu mwanda uba utubangamiye urumva uyu munuko. Twifuza ko bashaka ahantu babirunda wenda hategereye aho twicaye.”

Umwanda umenwa inyuma y'isoko rya Byangabo ubangamiye abahakorera n'abahatuye.
Umwanda umenwa inyuma y’isoko rya Byangabo ubangamiye abahakorera n’abahatuye.

Umuturage uteganye n’aho iyo myanda irunze yunzemo ati: “Kubera ko abantu baturutse mu isoko bihagarika banituma ubu byoroshye ni uko ari mu zuba riri kuva mu gihe cy’imvura biba umwanda cyane”.

Ikigaragara ni uko uyu mwanda ugenda wiyongera umunsi ku wundi ugumye hafi y’ingo mu gihe kiri imbere ushobora gutera indwara ziterwa n’isuku nke.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Imari n’Iterambere, Musabyimana Jean Claude, ashimangira ko iryo soko rishya ryari rikeneye ibintu byinshi bahereye ku byihutirwa ariko n’ikibazo cy’ikimoteri ngo kiraba cyakemutse mu minsi mike iri imbere.

Bwana Musabyimana asobanura ko bafite gahunda yo kubyaza umusaruro iyo myanda, ibora bayishyira iruhande ikabyara ifumbire ikenewe n’abahinzi by’umwihariko ab’ibirayi bo muri ako gace kera cyane ibirayi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka