Muhanga: Abarwayi bo mu mutwe bakunda umujyi wa Muhanga kurusha agace uherereyemo

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba umujyi w’aka karere ugaragaramo abarwayi bo mu mutwe benshi, byaba biterwa n’uko baba bahakunda kurusha ahandi ugereranije n’agace aka karere gaherereyemo.

Iki kibazo abayobozi b’akarere ka Muhanga bakigarutseho mu gihe abarwayi bo mu mutwe bakomeje kugenda bahiyongera. Bamwe mu bababona bakaba bibaza mpamvu ki bakomeza kwiyongera muri uyu mujyi, ntihagire icyo akarere kabikoraho ngo babe bahagabanuka cyangwa bahacike burundu.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, avuga ko imwe mu mpamvu babonye ituma muri uyu mujyi abarwayi bo mu mutwe biyongera kurusha abandi ngo ni uko aba barwayi iyo bafashwe n’indwara bakunze kugana ahantu hari abantu benshi kandi umujyi wa Muhanga ukaba ariwo ufite abantu benshi mu gace uherereyemo.

Ibiyobyabwenge nabyo byaba biza ku isonga mu kwiyongera kw’aba barwayi bo mu mutwe kuko benshi babinywa bikabarenga; aribyo bibaviramo uburwayi bwo mu mutwe.

Mukagatana avuga ko bari gushishikariza imiryango ifite abarwayi nk’aba ko bagakwiye kubitaho ndetse bakabavuza kugirango babashe gukira.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, Fortune Mukagatana.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari imiryango ibona abantu babo barwaye indwara yo mu mutwe, bakabatesha umutwe kugeza bahavuye. Abandi ubuyobozi butunga agatoki ni abaturanyi b’aba barwayi bagira uruhare mu guserereza aba barwayi bikabaviramo guta ingo.

Ikindi uyu muyobozi avuga ni imiryango muri aka karere ndetse n’ahandi, ibanye nabi bituma abafite abarwayi batabitaho aribyo bibaviramo kuza mu mujyi kubwo kubura ababitaho.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko iki kibazo cyaba kigiye gukemuka vuba kuko bamaze kumvikana n’ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe biri mu karere ka Huye kugirango bajye bajya kubavuzayo.

Abagize ubu burwayi bikomotse ku ihungabana runaka, ngo ubuyobozi bw’akarere bubashyikiriza ibigo bifasha abafite ihungabana (Centre Pscho-sociale) bakabasha kuvurwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka