Mu ishuli rya Lycée ya Nyanza hagaragayemo uburwayi bw’icyorezo

Abanyeshuli 15 biga mu ishuli ryisumbuye rya Lycee ya Nyanza riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bagaragaweho uburwayi bw’icyorezo cy’impiswi bajyanwa mu bitaro ari indembe.

Abafashwe n’iki cyorezo tariki 01/10/2013 barimo abanyeshuli b’abahungu 11 n’abakobwa 4 nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ikigo cya Lycée ya Nyanza ibigaragaza.

Ubwo iki cyorezo cyagaragaraga muri iki kigo byahagurukije itsinda ry’abaganga bo mu bitaro by’akarere ka Nyanza riyobowe na Kambayire Appoline, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere kugira bakurikirane impamvu y’ubwo burwayi butari busanzwe mu ishuli rya Lycée ya Nyanza.

Nk’uko Kambayire Appoline ari nawe wari ukuriye iri tsinda abitangaza ngo icyo cyorezo cyatewe n’umwanda maze abanyeshuli 15 b’ishuli rya Lycee ya Nyanza bajyanwa mu bitaro no ku ivuriro rya Gahombo ribegereye.

Abafatwaga n’ubu burwayi ngo bagaragazaga ibimenyetso byo gucibwamo ndetse bakanaribwa mu nda ku buryo bukomeye. Zimwe mu nama zagiriwe ubuyobozi bw’iri shuli rya Lycée ya Nyanza n’iri tsinda zirimo kwita ku isuku yo mu bwiherero muri rusange.

Rutayisire Jean uhagarariye ishuli rya Lycée ya Nyanza imbere y’amategeko yemeje ko icyo kibazo cyagaragaye muri icyo kigo cy’ishuli ngo ariko abanyeshuli bafashwe n’ubwo burwayi bahise bitabwaho baravuzwa barakira.

Yakomeje atangaza ko ubu nta munyeshuli ukiri kwa muganga bose bahise basezererwa ndetse ngo ubuyobozi bw’ikigo bwahise bufata ingamba zo kugikumira.

Ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya Lycée ya Nyanza kirererwamo abana 1290 barimo abiga mu cyiciro rusange ndetse n’abiga mu mashami atandukanye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka