MINISANTE yamaganye amakuru avuga ko inzitiramibu zorora ibiheri

Minisiteri y’Ubuzima ntiyemeranya n’ababuza abaturage kuryama mu nzitiramibu bababwira ko ziri mu bikurura udusimba tw’ibiheri hakaba n’abahisemo kwemera kuribwa n’imibu.

Bamwe mu baturage bavuga ko batazongera kurara mu nzitiramibu, aho kuribwa n’ibiheri, nk’uko umwe mu batuye mu Karere ka Gasabo yabitangarije Kigali Today.

Iyi Supanet bajugunye ni nzima, ngo barayiziza kuba irimo ibiheri.
Iyi Supanet bajugunye ni nzima, ngo barayiziza kuba irimo ibiheri.

Agira ati “Dore ngiyi nayijugunye hariya. Umuntu yahitamo kuribwa n’imibu aho kuribwa n’ibiheri. Malariya ndayirwara nkanayirwaza ariko sinakwemera guhora nishimagura.”

Umuganga ku ishuri rimwe mu yo mu Mujyi wa Kigali, we yatangaje ko abanyeshuri bahisemo kutaryama mu nzitiramibu, bitewe n’uko ngo zorora ibiheri.

Ikinyamakuru Journal of Medical Entomology cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyatangaje ko ibi biheri bidapfa kwicwa n’imiti ibonetse yose kuko n’imiti yo mu bwoko bwa DDT ikorwa mu bireti n’indi isanzwe yica udukoko ntacyo ikivuze ku biheri kuko byakoze ubudahangarwa ku guhangana n’imiti.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima, Nathan Mugume, asobanura ko inzitiramibu zose zigezwa mu Rwanda zibanza gupimwa no gusuzumwa niba hari ikibazo zateza mu mikoreshereze yazo.

Hari abaturage bavuga ko batakiryama mu nzitiramibu kubera ko ngo zororokeramo ibiheri.
Hari abaturage bavuga ko batakiryama mu nzitiramibu kubera ko ngo zororokeramo ibiheri.

Agira ati “Ubusanzwe kugira ngo umenye ko inzitiramibu itujuje ubuziranenge, cyangwa hari indwara n’ibindi bibazo yatera, ni ibintu bikorerwa ubushakashatsi aho babanza kuzipima. Mu bintu byose twapimye nta cyagaragaje ko inzitiramibu ihamagara ibiheri.”

Asaba abantu kwitabira kuryama mu nzitiramibu, bitewe n’uko ngo malariya yabaye icyorezo.

MINISANTE igaragaza ko malariya yibasiye Abanyarwanda bangana na miliyoni ebyiri mu mwaka ushize wa 2015; umubare munini wa mbere utarigeze ubaho w’abarwayi b’iyi ndwara.

Aya makuru yakwirakwijwe mu gihe MINISANTE yari ifite gahunda yo gutanga inzitiramibu nshya, zingana na miliyoni eshanu n’igice muri uyu mwaka wa 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo ni ukuri rwose nanjye ndabihamya kuko nabigenzuye kuri supa net 3 kdi mu bihe bitandukanye. ukayimanika ari nshyashya kdi nta biheri biri mu nzu nyuma y’amezi 2 wajya kureba muri ya miguno yayo ku rutsinga ndetse no muri ka kagozi kayo ugasanga byipakiyemo ibikuze,ibito ndetse n’amagi menshi cyane. Twarabibajije ariko nta bisobanuro turahabwa nanubu. Gusa nibyo rwose zitera ibiheri.Ahubwo minisiteri nireke guhita ihakana ahubwo ayo makuru bayahereho bagenzura bityo dufatanye guhashya abashobora kuduca mu rihumye nk’abanyarwanda.

jochua yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

nibyo rwose zitera ibiheri ahubwo abaturage twararenganye tubura n’uwo tuganyira. Nimudutabare mudushakire inziza zitabitera niba nazo zibaho.

jochua yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

none se bashatse kuvugako arabantu bazizaniye cg basanzwe bazoroye mungo zabo?
ko mbere hose ntazo abaturage batakaga ubungubu akabaribwo bazitaka?
nukuvuga ngo nubwo bavugako babanje kuzibima mbere yuko bazitanga bapimye ibindi ntago ari imperi bapimye kbsa kuko imperi zirembeje abantu rwose.

alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka