Karongi: Amaranye imyaka 21 agakoko gatera SIDA ariko ntiyihebye

Iryivuze Jeannine w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu karere ka Karongi yavukanye agakoko gatera SIDA ariko ngo afite icyizere cy’ejo hazaza kuko nta kwiheba afite dore ko ari n’umukangurambaga w’urubyiruko mu karere ka Karongi.

Ubwo mu karere ka Karongi hatangizwaga ubukangurambaga bw’urubyiruko mu kwirinda SIDA kuwa 10-01-2014, Iryivuze Jeannine, yahawe umwanya aganirira bagenzi be ububi bw’agakoko gatera SIDA, ababwira ko n’ubwo nta ruhare yabigizemo ngo yandure, ibyo bitagomba gutuma yiheba ahubwo agomba gufasha abandi kwirinda kuko azi ububi bwa SIDA.

Muri icyo gikorwa cyateguwe n’Imbuto Foundation ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Karongi, Iryivuze yabwiye urubyiruko bagenzi be ko akimara kumenya ko yavukanye ubwandu bwa virusi itera SIDA yananiwe kubyakira ariheba cyane, none ubu ni umukobwa w’inkumi y’imyaka 21, ubasha guhagarara imbere y’abato n’abakuru akabagira inama.

Iryivuze ati: Nkiri muto nagize ubuzima bubi cyane, nararwaragurikaga kandi nta n’ababyeyi nari mfite. Abanderaga baje kunjyana ku kigo nderabuzima barampimisha basanga navukanye agakoko gatera SIDA. Nkimara kubimenya narihebye cyane ngera n’aho nashatse kwiyahura, ariko ndashimira ikigo cy’urubyiruko cyangiriye inama zishoboka zingejeje aho ngeze ubungubu”.

Iryivuze Jeannine (ufite micro) atanga ubuhamya. Iruhande rwe, Mukakarangwa Assumpta umuhuzabikorwa w'ikigo cy'urubyiruko mu karere ka Karongi, inyuma, Mukamurara Rutamu Hellene umukozi w'Imbuto Foundation.
Iryivuze Jeannine (ufite micro) atanga ubuhamya. Iruhande rwe, Mukakarangwa Assumpta umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Karongi, inyuma, Mukamurara Rutamu Hellene umukozi w’Imbuto Foundation.

Iryivuze yakomeje asobanura ko ubu abasha kwiteza imbere, kandi ni umukangurambaga w’urubyiruko mu murenge wa Rubengera ku kigo cy’urubyiruko akaba n’umufatanyabikorwa w’umushinga RWAMERC.
Yakanguriye urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina iyo ari yo yose idakingiye kuko hariho benshi bibeshya ko kwandura agakoko gatera SIDA ngo nta kintu bitwaye.

Yagize ati “ Mwirinde mwebwe mutarandura, jye nagize ibyago byo kuyivukana. Rero rubyiruko ndangije mbayobora ku buzima, mukomeze mwirinde mwebwe mutarandura, kandi namwe mwanduye cyangwa mutarabimenya, mugane ibigo by’urubyiruko bibagire inama, Murakoze.

Mu ntangiriro Iryivuze yavugaga aya magambo wumva ko akomeye, ariko yagiye gusoza agira ikiniga aho yagiraga ati “….biragoye ubuzima bwawe guhora ku miti….”.

Nyuma y’ubuhamya bwa Iryivuze, umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yaramushimye cyane kubera ubutwari yagaragaje mu buzima bwe, aboneraho no gusaba urubyiruko n’ababyeyi muri rusange gukora igikwiye buri muntu ku ruhande rwe.

Kayumba ati: “Urubyiruko mwirinde ingeso z’ubusambanyi mugendere kure ababashuka, abinaniwe namwe mwibuke gukoresha agakingirizo, ababyeyi namwe mukibuka ko mufite inshingano zo gukurikirana abana banyu mubagira inama zirebana n’ubuzima bw’imyororokere, kuko nimutabibabwira, imibiri yabo izabashuka bikorere ibyo bumva bibanezeza usange bakuyemo kabutindi”.

Nk’uko uwo mwana w’umukobwa umaranye imya 21 ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yabivuze ahanura bagenzi be, ubukangurambaga bw’Imbuto Foundation bugamije guhugura abayobozi gufata iya mbere bakegera urubyiruko, muri ka kazi kabo gasanzwe ko kuyobora, bakanayobora urubyiruko barutoza kwita ku buzima bwarwo, ari byo bise “Nkuyobore ku Buzima Campaign”.

Ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu, Imbuto Foundation ibukorera mu turere 12 aho bamaze gupima bantu 2706, muri bo 12 bakaba barabasanzemo agakoko gatera SIDA.

Gutangiza ubwo bukangurambaga mu karere ka Karongi byabereye mu murenge wa Ruganda, aho abantu 212 abakuru n’abato bahise bafata icyemezo cyo kwipimisha ku bushake, maze umwe gusa aba ari we basanga yaranduye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka