Kanseri: indwara itoroshye kuvumbura

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’indwara zimwe na zimwe zikunze kwibasira benshi nka malariya uretse ko hafashwe ingamba ikaba imaze gukendera. Muri iyi minsi ariko haravugwa izindi ndwara zigoranye kuzivumbura no kuzivura harimo na kanseri.

Rubitewemo inkunga n’abaterankunga banyuranye barimo uwahoze ari umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, Inshuti mu Buzima (PIH) n’abandi u Rwanda ruherutse gufungura ku mugaragaro ibitaro byihariye mu kuvura indwara za kanseri mu karere ka Butaro. Iyi ni intambwe yo kwishimira. Ariko se nk’uko nateruye mbivuga ko ibimenyetso by’indwara nka malaria bizwi na benshi, kanseri yo tuyiziho iki?

Biragoye kubisobanura mu magambo make kandi yoroheje

Kanseri ni ijambo riva mu ndimi z’amahanga rikaba ritanasobanura indwara imwe gusa, ahubwo rivuga indwara zifata ingingo zitandukanye z’umubiri zikazitera kwitwara ku buryo butari busanzwe.

Ubundi umubiri ugizwe n’ingingo (organs) zitandukanye (ubwonko, igifu, umutima, amara, ibihaha n’izindi), izi nazo zikagirwa n’uturemangingo (cells) dutandukanye dutuma izi ngingo zikora imirimo yihariye. Utwo turemangingo dutuma umutima utera amaraso agatembera mu mubiri, igifu kigasya amafunguro, amara akavanamo intungamubiri, n’izindi ngingo zitandukanye ni uko.

Ubusanzwe utwo turemangingo uko tugenda dukora iyo mirimo tugenda dusaza ariko hakaba uburyo bufite gahunda, butuma umubiri udusimbuza utundi dushya.

Kanseri iza akenshi iyo utu turemangingo dutangiye gukura mu buryo budafite gahunda, tugatangira kwitwara ku buryo butandukanye n’uburyo twitara mu buryo busanzwe, tugakura cyane, cyangwa tugakora imirimo tutagenewe gukora. Buri rugingo rwose rugize umubiri rushobora kurwara kanseri.

Aha umuntu yakwibaza ngo iyi myitwarire idasanzwe iterwa n’iki? Iki ni ikibazo kigikomereye abahanga, kuko kugeza ubu ubushakatsi bugaragaza ibintu byongera ibyago bituma uturemangingo twitwara nabi, bikaba byavamo kurwara kanseri.

Ni muri urwo rwego bavuga ko kunywa itabi bigira ingaruka yo kurwara kanseri y’ibihaha, kugira indwara y’umwijima ya virusi yitwa hepatite B cyangwa C bikaba bigira ingaruka yo kurwara kanseri y’umwijima, imirasire y’izuba ikabije ikaba ishobora gutera kanseri y’uruhu. Ingero ni nyinshi z’ibintu bifitanye isano no kurwara indwara ya kanseri.

Iyo utu turemangingo tumaze kwitwara gutyo rero, iyo nta gikozwe ngo hageragezwe kuduhagarika hakiri kare, akenshi dutangira gukwira umubiri, tukadukira n’izindi ngingo, tukazitera kurwara, nibyo bita mu ndimi z’amahanga metastases.

Gusuzuma no kuvumbura kanseri ntabwo ari ibintu byoroshye kuko zigira ibimenyetso byinshi bitandukanye, akenshi bitangira gahoro gahoro, bitewe n’aho kanseri runaka iri cyangwa yafashe, kandi bigasaba inzobere n’uburyo buhambaye bwo kuyivumbura.

Bimwe mu bimenyetso ni ugutakaza ibiro, gucika intege, kugira amaraso make mu mubiri, kuvunika amagufwa nta mpanuka ikomeye, ukwiyongera mu bunini k’urugingo runaka rwafashwe (niho mu mvugo isanzwe hakunzwe kuvugwa ngo ikibyimba, iyi mvugo ikaba ishobora gutera urujijo, kuko kanseri itandukanye cyane n’ibibyimba bisanzwe).

Ubu bunini bushobora gutera gutsindagira izindi ngingo zegeranye n’urugingo rurwaye, amazi cyangwa amaraso areka hagati y’ibihaha n’imbavu (pleural effusion cyangwa epanchement pleural), kugira igisyo (splenomegal(ie)y), intobo cyangwa amasazi (lymphadenopath(ie)y) mu ngingo zitandukanye, gukorora bidashira n’ibindi bimenyetso byinshi bitandukanye.

Ubutaha nzabasangiza bumwe mu buryo bukoreshwa mu gusuzuma kanseri, kuzivura na zimwe mu ngamba zikoreshwa mu kuzirinda no kuzirwanya.

Uwaba afite ikibazo, igitekerezo cyangwa icyo yanyunganira, ashobora kunyandikira kuri iyi adressi e-mail:[email protected].

Hirwa Kagabo Dieudonne

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Good contribution rwose Dr. Ukomereze aho, dukeneye koko injijuke mu nzego zinyuranye zemera gufata umwanya zikadusangiza, zikabadufasha kumenya ibyo dukwiye kumenya no kwitwararika.
Ni uko ni uko. Kigali Today nayo iguhaye umwanya, idushakire n’abandi batujijure.

Ad yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Kagabo urakoze cyane ku bw’ubu bumenyi udusangije, biradufasha cyane kandi komereza aho! Big Up...

xxxx yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka