Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitari SIDA zikomeje kwiyongera

Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu byinshi bwerekana ko ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwiyongereye kuva mu mwaka wa 2005.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko mu bihugu byinshi harimo n’ibikize abantu batinya SIDA gusa bakirengangiza izindi ndwara. Muri izo ndwara zongeye kugaragara cyane harimo imitezi, mburugu, indwara z’umwijima, inzoka zo mu nda, za tirikomunase, ibibembe byo ku gitsina n’izindi.

OMS ivuga ko abantu barenga miliyoni 250 barwaye imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitari SIDA. Muri bo, abagera kuri miliyoni 120 bakaba abarwara inzoka ya tirikomunase (Trichomonase). Abagera kuri miliyoni 50 barwara indwara yitwa chamydiase, miliyoni 30 zikarwara uduheri tutandukanye dufata ku myanya y’igitsina. Imitezi ya buri mwaka ku rwego rw’isi yandurwa n’abantu bagera kuri miliyoni 25, ibibembe bifata ku gitsina bikibasira miliyoni 20, mburugu igeza kuri miliyoni 3,5 mu gihe indwara z’umwijima zo mu bwoko bwa B (Hépatite B) zandurwa n’abantu basaga miliyoni 2,5. Ku ndwara ya SIDA, nk’uko bitangazwa na OMS, abayandura bagera kuri miliyoni 1 buri mwaka ku isi yose.
Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka cumi n’itatu ishize bwagaragaje ko indwara zendaga gucika ziyongera kubera ko abantu batagikora imibonano mpuza bitsina ikingiye nka mbere. Ibi biterwa nuko habonetse imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziterwa n’udukoko duto (bactéries) nko ku mitezi cyangwa se na none tugaterwa na virusi nko ku ndwara z’umwijima bita Hépatite B na SIDA; zikaba zishobora kandi guterwa n’indiririzi (champignon ou parasite) nko ku ndwara ya tirikomunase.
Mu bisobanuro bitangwa n’impuguke zakoze igenzura, zivuga ko icyerekana ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Maladies sexuellement Transmissibles), usibye SIDA zikiriho, hari ibimenyetso byazo, biranga abazirwaye.

Afrika irugarijwe

Umugabane wa Afurika ni kimwe mu bice by’isi byibasiwe bitewe n’uko ibihugu byishi bigize uyu mugabane bikiri mu nzira y’amajyambere.

Nko ku ndwara y’imitezi, Afurika yonyine ifite 40% by’umubare twavuze haruguru w’abantu bayandura buri mwaka. Ahanini mu bantu bayirwaye ni abakora umwuga w’uburaya.
Ku ndwara ya mburugu, Afurika ifite ibipimo bya 20%, ibibembe bifata ku gitsina ikagira 10%. Imibare iteye inkeke ku ndwara z’umwijima zandurira mu mibonano ari zo Hépatite B. Kuri izi ndwara, Afurika ikubye inshuro 20 zose umubare w’abazandura mu Burayi bitewe n’uko mu bihugu by’Uburayi babona inkingo z’izo ndwara mu gihe muri Afurika ari bwo bagitangira kuzitanga na bwo atari mu bihugu byose.

Kuri SIDA, muri Afurika abagore ni bo bibasiwe cyane kuko mu bagore bakora umwuga w’uburaya, 80% byabo bafite ubwandu bwa SIDA. Muri rusange 12% by’abagore bakomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bafite ubwandu bwa SIDA.

Dr. Nyatanyi Thierry ushinzwe gukumira indwara z’ibiza (indwara zidakira) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBS) yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike bya Afurika bikingira abana bavutse indwara z’umwijima, harimo n’izo twavuze zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Avuga ko abibwira ko SIDA ari yo yonyine ikomeye mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bakwiriye kumenya ko hari n’izindi nyinshi kandi mbi cyane. Ngo uko umuntu yandura izo ndwara niko byorohera SIDA kwinjira bitewe n’ibisebe biza mu gitsina.
Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye indwara zifata imyanya ndangagitsina ni ukuribwa kuri iyo myanya ku bagore, no kubona ibimenyetso bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bw’indwara umuntu yanduye.
Ku bagore ho akenshi uburwayi buboneka mu bubobere buba mu gitsina (sécrétions vaginales), ariko hakabaho n’ibindi bimenyetso nko kuribwa, kuzana udusebe, kwishimagura, kuzana ubushye no guhinda umuriro ndetse no kubabara igihe bakora imibonano mpuzabitsina.
Akenshi abagore hari n’igihe batabimenya ko banduye izo ndwara bakabibwirwa na muganga, ariko bagiye kwivuza, ibi ntibibuza ariko ko bazanduza ubonanye nabo aramutse adakoresheje agakingirizo.

Avuga ko izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kwirindwa abantu bareka ubusambanyi, mu gihe byananiranye kwifata bagakoresha agakingirizo.
Ikindi ni uko uzirwaye iyo yivuje kare kandi kwa muganga akira. Ariko mu gihe uzirwaye ativuje izo ndwara zimunga umubiri we zikangiza imyanya ye ndangagitsina, bikaba byanavamo ubundi bumuga buzageza ku gucika igitsina cyangwa no gupfa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Muraho neza bavandi mungire inama ndwaya indwara yo kubabara mugitsina nkazana ibintu bimeze nkamashyira indwara ndwaye niyihe mumfashe menye ukonivuza murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Nshatse vuba ariko umugabo wanjye iyo ashyukwe igitsina cye gisohora ibintu bimeze nkamazi gusa ntibiba aribyinshi ark bintera ubwoba nkibaza niba arindwara,ndabasabye niba hari ubiziho ambwire,naramibajije ambwira ko muganga yamumbwiye ko afite amazi menshi.ese byaba aribyo?

Aliane yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Nshatse vuba ariko umugabo wanjye iyo ashyukwe igitsina cye gisohora ibintu bimeze nkamazi gusa ntibiba aribyinshi ark bintera ubwoba nkibaza niba arindwara,ndabasabye niba hari ubiziho ambwire,naramibajije ambwira ko muganga yamumbwiye ko afite amazi menshi.ese byaba aribyo?

Aliane yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Mfite ikibazo cyo kurwara ikibyimba mugitsina kdi kizaza ahantu hamwe njya kwa muganga bakampa ibinini kigasubirayo hashira igihe gito kigahita kigaruka gusa ubu cyagarutse none nabonye haje Nutundi tubyimba duto none nagirango mungire inama niba arikibazo gikomeye cg aribintu bibaho kuko kimaze kuza inshuro birenze 4 murakoze

Uwizeyimana jacqueline yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Mumfashe mubwire ndababara munda cyane kugezanaho ndryama nubitse inda nkumva nubushye ikindi ngashyuhq inda cyane kdi nkazana ibintu bisa na chocolate mugitsina birekuye nyuma yokwihagarika ubundi nkabona rimwe narimwe haje amaraso kdi ntari mumihango nkababara numugongo bikabije

Yvette yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Umuchr wanjy yafashw yiyagaza mugitsina yaba atari indwara iri grave?

Ndi burundi yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Mungire inama nsigaye mva ibintu bimeze nkamashyira mugitsina kd najya kwihagarika nkababara bigatuma mbababara ingingo zose zamaguru mungire inama plz

Emima yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Njye mundangire umuganga uvura umushyukwe ukabije, udapfa gushira. Iyo bimfashe nkizwa no gukora imibonano kandi sindashaka..

Alias Majyambere yanditse ku itariki ya: 11-02-2018  →  Musubize

Queen, jya kwa muganga nusanga urimuzima ubireke .niba ari umwuga umenyeko ntaburambe ufite

Alias toto yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Umva,ntacyiza cyo gusambana ingaruka zabyo zihabanye n’igikorwa.tubireke cane ko ari nicyaha

Alias toto yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

uyu muntu niyihutire kujya kwa muganga birihutirwa cyane ni ikimenyetso cy,idwara zandurira mu mmibonano mpuzabitsina.

ROSE yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

mfite ikibazo ndifuza inama numuti mfite ikibazo cyomugitsina byatangiye hazamo ibintu binuka nkigisebe cyaboze.ibyobirashira none ubu haraza ibintu byumweru bimeze nkamashyira nabyo binuka ariko bitanuka nkibyambere nkumva ndatunekara mukiziba kinda nkaho harimo igisebe nuburyaryate bwinshi bimaze ibyumweru bitatu mugire inama muraba mukoze.

alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

nikihe kimenyetso cambere utangura kubona mugihe wiyumviriye kufashwe ningara yo mugitsin?

nininahazwe gilbert yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka