Ibihugu by’ibituranyi bituma malariya idacika mu Rwanda

Abahanga mu buvuzi bwibanda kuri malariya bavuga ko igihugu gishobora kuyirwanya ariko ibihugu bituranyi bitabikoze ngo nta cyo biba bimaze.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga igamije kurwanya malariya yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2016, yateguwe n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MNISANTE).

Kurwanya malariya ngo bisaba ko ibihugu bituranye bibikora byose kuko imibu iyikwirakwiza idakumirwa.
Kurwanya malariya ngo bisaba ko ibihugu bituranye bibikora byose kuko imibu iyikwirakwiza idakumirwa.

Lt Col Dr Jules Kabahizi, ushinzwe indwara z’imbere mu mubiri muri RMH, avuga ko malariya mu Rwanda yari yaragabanutse bigaragara, ariko ikaba yarongeye kwiyongera, kimwe mu mpamvu y’iri zamuka ryayo ngo kikaba ari kudahuza uko irwanywa mu bihugu bituranyi.

Yagize ati “Malariya nta bwo ishobora kuba zero mu Rwanda nk’uko byari byifujwe mu gihe mu bindi bihugu igihari kuko imibu iyikwirakwiza idakumirwa cyane ko umubu ukora urugendo rwa kilometero ziri hagati y’enye na 20 ku munsi, bivuze ko iyo umuturanyi afite malariya wowe ugakora ibishoboka ngo uyirwanye, udashobora kugera ku ntego wihaye.”

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu iyi nama yahuje ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi kugira ngo barebere hamwe uko malariya yarwanywa kugeza icitse burundu. Avuga kandi ko kugeza ubu ibituma malariya yiyongera bitaramenyekana neza.

Inama ku kurwanya malariya yitabiriwe n'impuguke zaturutse mu bihugu binyuranye.
Inama ku kurwanya malariya yitabiriwe n’impuguke zaturutse mu bihugu binyuranye.

Ati “Biraruhije kumenya ngo yavuye aha cyangwa aha, kuko habaye ihindagurika ry’ikirere ubushyuhe buriyongera kubera ibintu bitandukanye, ni ibintu byinshi bishobora gutuma malariya yiyongera ari yo mpamvu haje abahanga mu bintu bitandukanye kugira ngo duhuze ubumenyi.”

Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, avuga ko kurwanya malariya bisaba ubufatanye bw’abantu bose kuko bisaba ibintu byinshi.

Ati “Kurwanya malariya ni uguhera ku gukuraho ibifasha umubu kororoka nk’ibizenga by’amazi n’ibihuru hafi y’ingo cyane ko umubu umwe w’ingore ushobora gutera amagi 200 azavamo indi mibu, bivuze ko ari urugamba rusaba imbaraga nyinshi kandi zitari iz’u Rwanda gusa.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko muri 2012 habonetse abarwayi ba malariya 514, mu gihe mu 2015 biyongereye bagera kuri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka